Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

1. Umva umuvurungano mu murwa

UBUSIZI BW’UMURIRIMBYI  T. SANKARA


1. UMVA UMUVURUNGANO MU MURWA

Umva umuvurungano mu murwa
Umva ijwi riteye impagarara.
Murumva iri jwi riturukahe ?
Riraturuka mu rusengero
Rivuga mu mwanya wa Rurema
Ari kwitura abanzi be.

Rihumuriza abamwubaha
Bakishimira ibyo mvuga.

Mwari muzi ko iri jwi
Hari ubwo ryakwamamara
Rikarangurura aka kageni
Rikagera ku mpera y`isi
Rigasiba inama zibarimo
Rikabasiburira amayira ?
Yarakariye abanzi be
Bamwe biyitaga abakunzi be.

Babihakanisha ibyo bakora
Maze Rurema iba ibihoreye
Ibarindiriza kino gihe
Cyahanuwe na Yesaya
Ngo uwo muhungu azabeho
Avuke abaye nk`impfura
Abyawe n`uwo bangaga
Ibise bitari byamurya
Ahita amubyara wenyine.

Ngo azarere barumuna be
Bazavukira ku gihe.
Igihugu nacyo kivuke ubwo
Gise nk`ikivutse icyarimwe
Bose bavuke ari bakuru
Nk`uko Zekariya yabivuze
Bavuge iby`imanza z`abagome.

Barakare ishema ritazimira
Umujinya wabo uce imanza
Zinezeze Nyirijuru.
Imana isubizwe rya kuzo
Ukuri gukwire mureba
Abagome bambikwe umugayo
Maze abanyabyaha bihane.

Ndabinginga nturutse iwacu
Ijya kurisha ihera ku rugo.
Ndabisesengura ntababeshya
Uwo nsesereza yisubireho;
Kuko nasanze yasibye isoko
Acisha ukubiri n`abo akuriye
Cyangwa wenda n`abamukuriye.

Muri rusange amacakubiri
Amacakubiri arenze urugero
Amacakubiri aciye ibintu;
Aciye ibintu aho ku mirenge
Aho mu midugudu no mu mashuri
Aho mu batware no mu bisonga
Mu batwara ingabo n`ababatwaza.

No mubabyeyi aba batubyara
Birenze ivuga nimuve ibuzimu
Yagapfe yagapfe shuguli iranze
Murasimburana ku busambo
Musenya imfatiro mwiyubakiye
Musandaguje mutayishoje.
Ibyo mbabwira simbabeshya
Nubwo ndi muto reka mpanure
Mbayobore inzira mwagaciye.

Dore ejobundi mwari hanze
Mwarabujijwe kuza iwanyu
Maze muhuza imbaraga zanyu.
Ndetse n`abari babohewe hano
Batinyagambura badacira
Mwabateye akanyamuneza
Nabo babakubita ingabo mu bitugu
Maze muhirika ingoma y`amaraso.


Ni koko mwashohoje iyo ntego
Ariko mwemere mbahugure
Mwibuke impumuro y`isano
Amasezerano mwarayishe
Kuko mwigabanyijemo karindwi.
Bikiri kabiri byaratwishe
None murabona tujya hehe ?
Mwarecyeye aho ntimwigabanye
Ko ubagabanya ataboroheye
Kandi ni nako mwiha amenyo
Munabitoza abana banyu.

Ngo ni Dubai simushaka
Ngo kare bambe ntituvuga rumwe
Ngo ni umusopecya ntangerere aha
Ngo ni abajepe bananiranye.
Bakabitangira mu nkera
Ubwo bakaryaryana nk`urwenya
Bakibagirwa isano yabo
Ntibanasangire ibibatunga.
Babaca imitwe bakica imizi
Bibagirwa ko urwa Gasabo
Ruzakomorerwa abarukunda
Dore ko rumeze nk`urupiganirwa;
Sinzi niba ari amatora
Sinzi niba ari agatuza.

Ikintu kirema umutima wanjye
Nuko rwakomwe n`Imana
None igiye kurukomora,
Ni nayo mpamvu ndi kubakoranya .
Ngo muhaguruke mbereke inzira
Naho izo nzika z`ayo mazina
Zabasubiza ikantarange
Mukisanga ntaw' usigaye.
Dore isi yose ntibakunda
Ariko Imana yarabatoye
Nimwe muzategeka amahanga
Nimwe muzayahesha umugisha !
Ariko uwanga inama nk`izi
Azaba umwanzi w`iyamubumbye
Umuntu uca ibice mu ubu bwoko
Mu gihe gitoya araba igicibwa
Azacanwa nk`inkwi zumye.

Erega nimwumvire iyi mpanuro
Maze mushinge imizi itazuma
Mushime Imana ibabashishe
Kuhaba intwari zitabara.
Mubone guhabwa ya gakondo
Ndetse muzororoka mugwire
Mwe kumera nka Byamurenga
Byamurenga bya Muragara
Bati:” Inzu irahiye ! “ Akajya kuryama !

Uwiteka atanze itegeko
Hano mu gihugu cy`Isirayeli
Ati:” Muhaguruke inshuro ya kabiri
Nk`igihe mwavaga mu mahanga
Muhanze amaso urwa Gasabo.”
Rwari rwuzuyemo ibisambo
Ari nabyo n`ubu bikirusenya.
Maze musesa amaraso yanyu
Mubona kureka kwitwa impunzi.
Intego ntabwo mwayishoje
Kuko gakondo itaraboneka.

Haguruka nguhe gakondo yawe
Bwoko bwange nguhe gakondo
Ntwari zange muve mubitotsi.
Ndavuza impanda ngahera umwuka
Nyiramubande zikitaza
Zikanga yuko dutangaza
Ko ijoro rimwe ribaga imbyeyi.
Haguruka wemere amahugurwa
Atari nk`amwe yo mu ngando
Asa no gusiga irangi ku mva
Imbere yayo harimo amagufa.
Haguruka nguhe gakondo yawe
Kandi uvushe amaraso menshi
Uvushe ay`imbwa n`ay`abarozi
Iyo mpishyi yayo yeze ayandi.
Ayo bavushije bishimye
Bashinyagurira ubwoko bwanjye.
Jye narababaye ndanayaririra
Kuko yaratariho urubanza
Ariko ay`abo bagome bose
Bazayasesana n`ubyaro
Kuko bagomeye Isumba byose
Ntibazaririrwa ngo banahambwe
Kuko ari uguhora kwa Nyagasani.
Abanjye baze mbahe gakondo
Ubuki n`amata byahabonetse
Abanzi banyu bahacitse
Ntuzongera no kubaca iryera
Kuri ubu butaka bw`uyu musozi
Imana yaraze abisirayeli.
Ikahatuza ubwoko bwayo
Yakobo agasohorezwa isezerano
Ryo kuzororoka nk`inyenyeri
Cyangwa nk`umusenyi wo ku nyanja.

Byahanuwe n`abahanuzi
Ko abo basirikari b`intwari
Ari bo bwoko bwa Nyagasani.
Yeremiya yahanuye agira ati:
“ Uri intorezo ndwanisha
Ni wowe ndimburisha ibihugu
Nzagucagaguza amahanga
Uzica abungeri n`umukumbi.”
Yavugaga abagome bo mu madini.

Yoweli we yahanuye agira ati:
“ Imbere yazo ni nka edeni
Inyuma yazo ni amatongo.”
Akomeza avuga ubutwari bwazo
Ati:” Uwiteka imbere y`ingabo ze
Mu rugerero runini cyane.”

Yesaya na we yarabihanuye ngo
Abo barebare b`intwari
Babanzanireho indabukirano
Bajye basenya basiribange
Batere ubwoba ababisha babo
Bazature kuri Siyoni.
Yesaya arongera arahanura
Ngo mwagure iburyo n`ibumoso
Kandi ntimugarukire hafi
Mutuze abantu aho mu midugudu
Kuko yari yarabaye amatongo.
Zekariya we yahanuye agira ati:
“Abo bazaba intwari cyane
Bazaribata abibisha babo
Nkuko ubushyo buribata urwondo
Bazarwanana n`Imana
Umujinya wabo uyinezeze.”

Nahumu we yahanuye agira ati:
“ Ingabo zanjye izi z`intwari
Abanzi bazisize amaraso.”
Ngo aribuka ibirangirire bye
Uko bagenda basitara
Bitegura kwitabara.
None nanjye reka mpanure
Bari mu rugabano rw`Isirayeli
Hameze nko ku mupaka wa Gisenyi
Izo ngabo Nyagasani arwanisha
Zizaharimburira amahanga !
Azazirwanirira zineshe
Nanjye nzaba mpari mu mwuka
Ndetse no mu mubiri nzaba ndwana.
Abazarokoka bo mu mahanga
Bazatuyoboka abo bangizi
Bazishimira kudukorera
Kuko isi itaremewe ab`igitugu.



02/11/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres