Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

8. Mu butabera nta kigenda

UBUSIZI BW’UMURIRIMBYI T. SANKARA


8. MU BUTABERA NTA KIGENDA

Nta kigenda nta kigenda
Dore nasanze ari ibicika
Kuko bagendera ku nyuguti
Nyamara ari bo baziyandikira.
Maze bakaryita ihame rikomeye
Ngo ntirikuka ntirivuguruzwa
Ngo byanditwe ko ngo byemejwe ko
Ibyo biterahamwe bitaha
Kuko bashaje nimubarekure
Ngo n`abana bazagororwa
Ngo bararwaye nimubacyure
Nyamara Imana isumba byose
Yavuze yuko izabahora
N`umwana ahorwe ibyaha bya se.


Nkanswe abicanyi b`abana
Babitojwe bakiri mu nda
Bakabikurana bakabikunda
Bakabikorana ishema n`isheja
Bavushiriza amaraso ku isi
Bagaya Imana yaremye umuntu.
None guhanwa kwabo kuje
Ngo mubarekure bazagororwa
Naho umusaza wishe ari muto
Inkaba y`amaraso ar yo yamureze
Muramugororera kumucyura
Mufite ububasha bwo kubohora
Uwishe abandi abahoye ubusa ?
Ngo twe tuboherwe mu ubwo buhake
Bwo guhahamuka no guhora dupfa
Kubera ababi batava mu beza.


Babikoranye umutima ukunze
Bavushiriza amaraso ku isi
Kandi amaraso ataracumuye.
Wowe ubohora abo bangizi
Uri mu bagambanira Imana
Ubwo butabera bwawe bwite
Butava mu bwenge Imana itanga
Buzagutuza kure y`abazima
Mu nsi y`isi ahataba amazi
Cyangwa umwuka duhumeka
Kuko warengereye Imana
Imanza zawe zo zirarenze.

Zira ibyo wakoze bitari byiza
Ntabwo twaceceka burundu
Warebereye abanzi bacu
Warishimye bari kutwica
Watanze inama zo kudutsemba.
Urugomo wangiriye rwari rwinshi
Gukorwa nisoni urabikwiye
Kurimbuka ko ntikwarorera
Wavugije impundu tumaze gushira
Warebereye amakuba yacu


Wishe impunzi ziri gucika
Wacikirije ibintu i Rwanda;
Unyambika ubusa unta mu muhanda
Wandimburiye mu misarane
Unta mu byobo bya rusange
Ugaya Imana icyo yandemeye
Wigaragaje nk`uyisumba
Wigabanyije ibyange byose
Ugirango ubyongere ku byawe.

None Imana iziye amahanga
Ije guhorera imfura zayo
Uko wagenje ba ari ko ugenzwa
Uwo mutwaro uwushyire ku mutwe
Uzawuture kwa ani
Aho uzatura ubuzira herezo
Aho utazibukwa n`Imana.

Muhashye intimba mwomore inguma
Mukure abagome mu uru Rwanda
Rurema arenda kurukoreramo
Mugire bwangu mwizuyaza
Ndetse mutambire ibyo bikona
Amaraso ameneke yeze ayandi
Kagoma n`inkongoro zishime
Zishimute abanzi bacu.
Amahoro azaruta ay`amahanga
Uzarokoka ibyago nk`ibyo
Niwe uzayoboka Imana ihora
Izamporera uko mbishaka
Kuko yanga abicanyi kundenza.



02/11/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres