Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

2. Umwami udahigwa ku ngoma

UBUSIZI BW’UMURIRIMBYI T. SANKARA


2. UMWAMI UDAHIGWA KU NGOMA


Imana nkorera yarambwiye
Ngo ibyago byose dore birashize
Amahoro azagaruka mu gihugu
Umwami udahigwa agaruke yime.
Ngo telegaramu zimuhamagara
Ngo nazo zamaze koherezwa
Ngaho byandike mu nganzo
Mpaguruke hano tubikosoye.


None udahigwa arimitswe
Azaza udahigwa yimikwe
Azaba umwami w`amahoro
Yicare ku ntebe ategeke
Ingoma ye ntabwo izavaho.
Ni we mwuzukuruza wa Dawidi
Kuko ari we Imana yimitse
Azategeka isi yose
Amahanga atembere imbere ye.


Kuko yatowe na Rurema
Imukura mu ngo z`intama
Ngo izonsa ntazikurikire
Ngo aragire umwandu wa Yakobo
Abana ba Isirayeli.
Azabayoboza umutima umwe
Amahoro azamutwarira
Nimumwakire ndabona aje
Kuko numvise ahamagarwa
Ngo nanjye mpite mbyamamaza


Icyo nzi nuko azi iyo nkuru
Sinzi niba azaza ate
Icyo nzi nuko azaza aje
Ntazagaragirwa n`abagome
Ntazaza umunsi yibaza
Icyo nzi nuko ahamagawe
Kugirango aragwe gakondo ye.
Ahite yima iyo ngoma nshya
Ndavuga ingoma itazavaho
Ahane gahunda n`Umukiza
Azegera Nyagasani;


Ninde wagera aho mvuze?
Ninde wahaharanira?
Ninde wundi uhakeneye?
Ninde wundi wabivuze?
Ninde waza akabihamya?
Ninde wundi wabimenye?
Reka jye mbivuge mbyeruye
Kuko ari jye Imana yabitumye.
Mwami udahigwa ngwino wime
Ngwino uyobore abisirayeli
Kuko ingoma uzima si iy`abagome
Uzayobora abazarokoka
Ibihano Imana izaha abanzi.

Abanzi bayo izabatsemba
Izahaguruka batatane
Bigukeza ngo ukererwe
Abanyamadini bakuve mu matwi
Ubu nta jambo bakigufiteho.
Guhera none ushake Imana
Umenye uko Dawidi yajyaga asenga
Igukundishe ubwoko bwawe
Nabwo bukunde kukwifuza
Kugirango wimikishwe amavuta
Igihugu cyose kivuze impundu.
Kuko impungenge zizazimira
Abazaragwa isi bazayoboka
Bose bayoborwa n`Imana
Amahoro atahe i Bwisirayeli.



02/11/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres