Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

4. Umwami Yesu ku ngoma

UBUSIZI BW’UMURIRIMBYI T. SANKARA


4. UMWAMI YESU KUNGOMA


Yesu niwe buye rimwe banze
Kandi ryaguye mu Rwanda
Yaje ukuntu mutabyize
Yavuze ko azaza nk`umujura
Yagarutse ku isi aje mu ijambo
Ari ryo iringiri mpora mbabwira
Mw'izi mpanda zihora zivuga.


Ubu ari gutoranya abo yatoye
Ngo abashyire iburyo bwe
Abakize ibyago
Uko mugenda mwumva impanda
Niko mucirwa imanza mwese.
Hahirwa uzinjira mu irembo
Hahirwa uwemera ibyo mubwira
Hagowe ushaka gusitara


Kuko yarigwaho akavunagurika
Yaje kumenagura imiringa
Ndetse n`ibibumba ngo bive ku isi
Dore yaravutse baramuhakana
None agarutse uko badashaka
Bahisemo bose gusitara.
Uwari intwari ubu yarashobewe
Uwari intyoza imbere y`abantu
Ubu se yahanura avuga iki ?

Bantu bo mu gihugu cy`Isirayeli
Nimutege amatwi kandi mwumve
Yesu yaje kwima ingoma ye.
Dore ari ku ngoma hano iwacu
Muri iki gihugu cy`Isirayeli
Ari guhamagara abo mu madini
Ati:” Ni mucike muyasohokemo.”
Yaje ku ngoma ye mu gihugu
Azatubera inkike yaka
Abere igihugu cye icyubahiro
Yerusalemu iyi bazayubaka
Izaturwa habe amatungo.


Hazaba ibintu bisendere
Yantumye kubamenyesha yuko
Uzabakoraho ari we aba ashaka
Ati:” Uhagurukira kubarwanya
Aba atokoje ijisho ryanjye”
Dore amahanga yajyaga abahata
Azahaguruka aze kubahakwaho.
Ubu ararobanura abo yatoye
Yatumiye benshi atoramo abe
Ngo bitegure amateraniro


Yongeye gutoranya i Yerusalemu
Ngo habe itorero ry`Imana
Azarituramo imbere rwose
Kugirango ribe umugabane wayo.
Dore yahagurutse mu buturo
Yahagurutse mu buturo bwera
None aje kweza i Bwisirayeli
Abantu nimucecekere imbere ye
Mumenye ko yaje ari ku ngoma ye
Dore amadini yarababeshye
Ntabwo bigeze bababwira
Kuko batigeze banabimenya
Imana nkorera siyo bakorera.

Nimubohore ubutumwa bwiza
Butangazwe hano mu gihugu
Hano mu gihugu cya Isirayeli
Amateleviziyo nu ku maradio asakaze
Asakaze iyo nzira nziza
Imana itoranyiriza abayo
Ngo batazahora mu madini
Bakaba abana ba satani.
Mucecekeshe abo bangizi
Ihembe ryabo rivunagurike
Nibo satani ari gukoreramo


Bibabeshya ngo barasenga
Cyangwa ngo barasabira igihugu
Umugisha bawukura hehe ?
Umufatangwe wera itunda ?
Imyaka ijana se beze mbuto ki,
Uretse kugambana no kwica ?
Nimubasezerere baceceke
Imana ihagurutse abo yatoye
Ikabaneshereza amahanga
Ikabahanga ubwenge bwayo
Ngo ibakoreshe nk`uko ishaka
Babigishe kumenya Imana
Bahabwe impano mwese murora
Yo kubahamiriza ko abo bantu
Bakorera Imana yaremye byose.
Nibwo amahanga azahaguruka
Atangarire Nyiribiremwa
Impamvu agaragariye mu Rwanda
Akahakunda ari amatongo.
Nyamara ntibanamenyaga yuko
Ibyago byose baduteje


Byaduteye kwitwa intwari
Tugatabarwa n`uwadutoye
Akadusumbya ab`isi bose
Ngobadukorere banezerewe.
Ndabinginze ntwari zanjye
Mureke itorero ry`Imana
Ribigishe kureka ibyaha
Ngo muhishurirwe ibyomutazi
Umunezero utarimo imvange.

Yesu aravuze ngo nimusohoke
Dore yakinguye ibituro
Bwoko bwanjye nimusohokemo
Izo kiriziya nibyo bituro
Izo nsengero ni rimbi
Iyo misigiti ni akaburi.
Arahamagara bene kumva
Muve mu kuzimu mujye ku misozi.
Muzigishwa ubutumwa bwiza
Muzahishurirwa ibyo mutazi


Nimwumve impanda irabahamagara
Iyo akinguye ntawe ukinga.
Yakinguye izo ndiri zanyu
Ngo abo yatoye babitaze
Mwe gufatanya ibyago byabo
Mwari muzi ko kudamarara
Mudakiranukira iyabaremye
Bizabahoraho kugeza ryari ?
Ijwi ry’impanda rirangurure


Ndetse rikwire ku isi yose
Ngw'abakiranutsi b'Imana
Bahabwe icyubahiro mureba.
Ababahora nibatebuke
Imana ihorere izina ryayo
Musuzuguza uko mubishaka
Mwari mugeze aho mwirara
Mugirango Imana ntibareba
Mugumya gusesa amaraso menshi…



02/11/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres