11. Umwera uturutse i bukuru
UBUSIZI BW’UMURIRIMBYI T. SANKARA
11. UMWERA
UTURUTSE IBUKURU
Umwera uturutse i bukuru ukwire !
Iyo uturuka i buto nari gutuza
Sinari kwirirwa ntangaza
Dore ko bongeye guhamagarwa
Ngo bategerezeho kanzinya
Ntihagire ugumya kubarihisha
Ngo nibikomeza bibohore.
Ibyo bakoze se tubishime ?
Ibyo bahemutse se tubiceceke ?
Niba umwera uvuye i bukuru
Utarakwira twe twikwize
Dukwize intwari mu rugerero
Tugerere ingabo kwitabara.
Simbabereye ikiburaburyo
Kuko aho bukera badutanga
Dore bantanze gutangaza
Nyamara ubutwari bwo ntibaturusha
Amanjwe yabo narayahaze
Amahame yabo ntajya akuka
Ndetse iyo soko iracyavomwa
Ifite umuvumba uvusha amaraso.
Mwana wanjye ntuhavome
Ntwari yanjye ntuhatinye
Ntuhashakire ibigutunga
Utazatanga bene wanyu
Ntuhategerereze umutuzo
Ntuhature utagira intimba
Ntuhatuze hatagutsinda
Kuko batsindagira amahomvu
Ngo bitsitse ibyo kudutsemba.
Reba intwari ziri kuzimira
Dore ziragenda zisitara
Abanzi bazisize amaraso.
Inzego zitaririra izo ntwari
Muzigire inzigo si iz`iwanyu
Zibizere muzitamaze
Zibabariye ubugome bwanyu
Muzihagurukiriza ibitero
Muzitaranga nk`isha ihigwa
Ngo muhiturize inzirabwoba !
Ugaba amahanga si ibyo yavuze
Mwe murarota mukifuza
Mukifuza icyenda na kane
Nyamara icyahise ntikigaruka
Kandi ushatse ko cyagaruka
Cyakubera inzira ikugusha.
Ayo matiku tuyihorere
Uwo yahiriye arirata
Mureke inganzo mutagabiwe
Bene ngango bo barazimiza
Ngo ntibeshya tukitiranya
Ikizere kikayaraza
Komera ku gihome kenyera ukomeze
Igihe kigende kuri gahunda
Icyubahiro tugihe Imana
Uwanga amahoro umuhe ibisiga.
Urasane usunika abarusenye
Maze usibanganye inzira zabo
Zizasiburwa n`abayobotse
Batitsitsa ibyo kudutsinda
Kuko batsindagira amahomvu
Batsimbaraye ku bigeso bibi
Byo kudutsimbura bidashoboka.
Imbuto iburire abibonekeza
Nibo batubuza kugama
Imvura iguye ari amahindu
Ngo tubahinde bahindukane
Uzaba intwari ndakubona
Ibuka Jari turi ijana
Baje bangana n`ijuru
Umwe mu bacu arabahashya.
Ibuka igihe nk`icyahise
Inzira rusange ari ebyiri
Zose ziterekera hamwe
Wanyuraga he he ukareka he ?
Wanyuraga zose icyarimwe ?
Ntukambeshye ndi mukuru
Ubwenge bw`isi ndabugaya
Akanwa k`indaya ni urupfu
Kagusha benshi mu mutego.
Indaya si abasambanyi
Mu bagore cyangwa mu bagabo
Umuntu wese ubeshya undi
Akamucisha ahatariho
Inzira igororotse akayiyoba.
Sinzabeshya ngihagaze
N`ukuri sinzakurazika
Ahubwo nzemera mbavune
Abampagurukira mbavume
Arusha ntiyazanye amahoro
Ndetse nta n`ayo yazana
Ikuzo yahahwe ndarivumye
Imana ningaya ingorore
Imbabazi zayo zihoraho
Iyo ari amahoro uharanira.
Niki gitumye abanyamahanga
Bagira imidugararo ibarenze ?
Dore uyu musozi bagirir'ishyari
Uzababera inzira ibagusha
Bazanyoboka abazarokoka
Kuko isi itaremewe ab`igitugu.
Dore natangiye mvuza impanda
None ikondera naryo ngiri
Imana nkorera niyo yashatse
Ko mvuga byose nta kuzigama
Abatizera tubazibiranye
N`ubwo abanzi baba benshi
Nzababera Rutabagisha
Sindi ukuboko kwikoresha.
Nubwo utemera ibyo nkubwira
Ngo kuko ntaje mbivuge undeba
Uruhare rwawe rube mu bwenge
Umutima wawe wo mu gituza
Ubwawo uzagucira imanza
Nanjye iyo mvuga sindya ijambo
Kugirango wumve ntiwumvirane.
Reka nze ngaruke kuvuga amacumu
Abami b`isi biteguye
Dore abatware barajya Inama
Biyemeje kurwanya Imana
Burya udukozeho niyo abashaka
Ngo Yakobo ashizeho baba amahoro.
Umwami Imana izabakoba
Ihora ku ngoma izabaseka
Inkota yayo yarayityaje
Umuheto wayo yarawufoye
Imyambi yayo itamitse mu ruge.
Yakobo ntabwo yikoresha
Guhora kwayo ntikwazimiye
Abanyamubabaro irabazirikana
Izamporera uko mbishaka
Byanze bikunze izabisohoza.
Uwiteka Mana yera
Haguruka undwanirire mbaneshe
Batere ubwoba bate ibitwaro
Ngo ayo mahanga arata imbaraga
Bamenye ko ari abantu buntu
Inyama n`amaraso ari byo bibagize
Amagufa yabo uyashongeshe.
A découvrir aussi
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres