Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

5. Inzu ibaye imwe mu isi yose

UBUSIZI BW’UMURIRIMBYI T. SANKARA


5. INZU IBAYE IMWE MU ISI YOSE

Nimuhaguruke mbahe gakondo
Uwiteka niko ababwira
Nimuhagurutse igihugu cyose
Mubyamamaze bigere hose
Nimubarembuze badusange.
Iyo nzu ni uru Rwanda rwacu
Kuko ari rwo torero ry`Imana
Ni rwo rusengero rushya mwumva
Uwiteka ati:” Nimukomere


Erega nanjye ndi kumwe namwe
Iyo nzu nzayitaka ubwiza
Umucyo wanjye uzayivira
Ubutunzi bwose nzabuyishyiramo
Amahoro azaba mu nzu yanjye.”
N`ubwo ureba ubu ntayariho
Ni ukugira ngo ibyo bisohore
Ababi n`ibibi byose biveho
Kuko inzu yanjye niyubakiye
Imizi yayo ihamye ku rutare.


Izubakishwa zahabu nziza
Umwanda wose nzawutwika
Hasigare abumvira iri jwi ryanjye
Nibo bazahatura nk`ibiti
Ntawe ubavuga ntawe ubica
Ntawe ubashuka ntawe ubayobya
Bayoborwa n`abatambyi bera
Abo Nyagasani yatoranyije.
Inzira izaba imwe nyabagendwa
N`abaswa ntabwo bazayiyoba
Kuko itabaza ribamurikira
Rizabamurikira no ku mutima


Iyo nzu izaba nziza mu isi
Izaba ibendera ry`amahanga.
Uwiteka agakomeza avuga
Ngo abantu banjye nzahatuza
Bazambera umunezero
Nanjye nzahoza ijwi ry`abarira
N`ababoroga bicecekere
Kuko nta mugome uzabanyuramo

Umwanzi ntabwo azahatura.



02/11/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres