Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Orhcestre SORA (Kuva nkikubona naragukunze)

 

Kuva nkikubona

 

Kuva nkikuibona naragukunze x2

Ngutoranya mu bandi mwali muri ku we

Ndetse hari ku cyumweru mu gitondo

Ubwo mperako mbakurikira

Sinshidikanya ko mwali mugiye mu misa

 

 

Umubiri wawe urabengerana x2

Ingendo yawe ntawe muyihwanyije

Ubwitonzi bwo warabuvukanye

Reka witonde  ga ni mugihe

Imana ijya kukurema  na yo yari yitonze

 

Nturi murermure uraringaniye x2

Amaso yawe asa n’inyenyeri z’ijuru

Inseko yawe isa n’urubura rw’imvura

Imico myiza wihoranira

Nkwifulije kurama wibereho shenge x3

 

Orchestre SORA



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres