Orchestre Super Allouette (Elina nkunda)
Elina nkunda
Elina nkunda wa munsi duhura
Nahise ngukunda
Kubera amagambo meza wambwiye
Yanyuze umutima
Nageze iwacu nimugoroba
Inyana zitaha,
Nkomeza kukwibuka
Ndara ntasinziriye
Kubera wowe Elina nkunda
Ni na yo mpamvu itumye nza kugusura
Ngo tumenyane neza
Kandi twiganirire
Elina nkunda ntazibagirwa } x2
Elina nkunda wantwaye Roho
Aho mba ndihose ni wowe ntekereza
Cyo ngwino shenge umare agahinda
Jyewe icyo nifuza
Ni ukubana na we
Elina tubanye
Uli mwiza cyane Elina nkunda
Wandutiye abandi Elina nkunda
Wantwaye roho Elina nkunda
Ni wowe nahisemo Elina nkunda
Nzagukunda itekae Elina nkunda } x2
A découvrir aussi
- Orchestre Pakita (mumurebe nguwo araje)
- Orchestre SORA (Uraho umutesi)
- Orchestre Nyampinga (Rurabo nateye)
Retour aux articles de la catégorie Orchestres za Karahanyuze -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres