Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Orchestre Nyampinga de Butare (Suzuki)

Suzuki

 

Nakunze umukobwa na we akankunda

 

Ntibimaze kabiri numva inkuru y'incamugongo

Hari mu gitondo nko mu masaa tatu

Nari ndangije kwiyuhagira umubiri wose

Nari niyicariye ku ntebe mu gikali

 

Ngo umukunzi wawe shenge baramujyanye

Kandi abamujyanye ni abafite suzuki

Jye mbigize nte ko nta na yamaha mfite

Nkaba ntarigeze ntunga n'icyitwa igare

 

Reka bamuntware bafite icyo bandusha

Abafite suzuki nababwira iki

Kwaheri bayi bayi sinzongera gukunda

Urukundo rwanjye rushiriye aha.

 

Yewe mukobwa uzisubireho

Uzibaze utekereze ukuntu twakundanye

Jyewe sinari nzi ko wampemukira

Kandi nawe uzi uko twari twarasezeranye


14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres