Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Nzeyimana Fidele (Hashize imyaka itatu)

Hashize imyaka igera kuri itatu Nizeyimana Fidèle

 

Hashize imyaka yagera kuri itatu

Hari ku mugoroba izuba rirenga

Ni ubwo hashize igihe kirekire

Uwo munsi sinteze kuzawibagirwa

 

Natemberaga iruhande rw’akagezi

Nari mvuye ku kazi naniwe cyane

Nari maze iminsi ntaruhuka

Umwuka wo mu mujyi wari ugiye kumpitana

 

Aho hantu nari ndi nari jyenyine

Nerekwa inyoni nziza zaririmbaga

Muri ako kanya mba nikanze umuntu

Nkebutse mbona umukobwa mwiza w’igitego

 

Uwo mukobwa ambonye agira ubwoba bwinshi

Na njye ndahagarara ndamwitegereza

Ni bwo ntangiye kumusekera

Bwa bwoba yari afite buba burashize

 

Ntera intambwe eshatu mba mugeze iruhande

Umukobwa aremera turaramukanya

Turatangira turaganira

Hashira amasaha menshi tukiri kumwe

 

Icyo gihe cyose twamaze turi kumwe

Naje kugeraho numva ndamwikundiye

Mubwira ko muhaye umutima wanjye

Ansubiza ko awakiranye ibyishimo byinshi

 

Ariko twagombaga gutandukana

Yari agiye kujya gukomeza amashuli

Twazezeranye kudahemukirana

Kugeza igihe tuzongera kubonanira

 

Namweretse inyenyeri imurika mu ijuru

Mubwira ko igihe cyose azayibona

Azamenye ko mutekereza

Ansubiza ko nawe icyo gihe azanyibuka


14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres