Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

NKURUNZIZA François (Itahe ni ubusa)

Itahe ni ubusa

 

Naguturaga inanga nziza

Nagukundaga mu gitaramo

Kirya gihe cyanze gushira

 

R/Umutima ugukunda iteka ndakwibuka,

ahubwi itahe ryo ni ubusa

 

Mu ruganiriro duhuye

Ku mazimano y’urukundo

Hasaga n’aho bigenewe

 

Ijambo nari kukubwira

Rimereye imvi muri iyi mbyino

N’urwibutso rutazashira

 

Umutima wamenye byinshi

Muri ibyo ntacyo wigeze ubona

Byarashize twiririmbire

 

Irya nzu n’irya nzira nziza

Binyibutse amararo menshi

N’ibishize karahanyuze

 

Ndakwibuka no mu bikomeye

Imana ni yo ibizi yonyine

Kuko nahisemo guhora

 

Amajwi meza y’iyi nanga

N’amagambo anturutse i bwonko

Nibigutahe ku mutima

 

Nkurunziza François



08/05/2009
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 442 autres membres