Ndabukire Imana yunamuye u Rwanda
049.
NDABUKIRE IMANA YUNAMUYE U RWANDA= MES REMERCIEMENTS A
IMANA QUI
A REDRESSE LE RWANDA
Ce poème est de
la catégorie “Impakanizi. Sekarama est mort avant de pouvoir le déclamer devant
le roi Rudahigwa, son destinataire. Son but était de présenter ce roi comme la
consolation du pays après la destitution et le bannissement de son père Yuhi V
Musinga. Dans ce poème, Sekarama fait ses adieux au Roi et à la vie terretre
car il était déjà presque à cent ans. Ce poème constitue un excellent témoigne
de l’eschatologie rwandaise traditionnelle. Il donne à penser que mourir est
une émigration dans l’au-delà pour aller passer toute l’éternité à la cour d’Imana avec ses amis dans une fête sans
déclin.
Ndabukire
Imana yunamuye u Rwanda,
Rwabiza-ngoma
rwa Ndagano ya Ndahise*,
Mikore* yikoze ku
rugendo
Ati: nimuhumure Rubanda,
005 Ziri mwo umugabo utari shiti
Wa Mfitimirishyo* ya Karume*,
Umugabe uhawe ingoma,
Kuzayambikana ingoga.
Avura urugumye Rugumira
010 Rwa Ngumijinzira* ya
Rwango-ruke,
Ni
we Mana tubona i
Ng’uwo ntahuga ay’inkiko
Yadukuye mu rumira
Yabonye imvura yagumye,
015 Arayigwaburura* iragwa.
Yaturahiye ko tutanyagirwana isinde,
Ashinga umugani
Agenda
ijoro n’umunsi,
Yabona
dushengera
020
Akadusenga imibungo*.
Tukarora
Umwami wacu Mwagirwa
Wa
Mwambarira-ngoma wa Mwamugaba*,
Ahawe ingabe Kiragutse na
Karinga.
Tuyihora mu ruhanga
025 Ruhungura-birwa rwa Gacura-nkumbi.
Icumu rye mu Mazinga bararizi,
Ntirizahavukira ryitwa Ruvuta.
Ye cumu ryacuzwe n’inyundo ziramye,
Ye Ruhanga rwivuze ibihugu,
030 Wahinze ugana icyoko,
Zirashya ingo z’ishyanga uzana
amashyo.
Usa na ya nkuba sokuru.
Ni we batahishaga imigambi,
Yahoraga yagirije aho yatambagiye,
035 Akahatwara iminyago kane.
Na we rero bwiriza inka mu myuzuro,
Aho wujuje umugambi,
Iyo ugarutse utaha
U Rwanda rwawe
rurasusuruka.
040 Nirukamwe neza,
Rwakandagiye ingoma-mpugu,
Impuguke ni Kiragutse
Iz’amakeba izigize nko hambere.
Rugira, Nyiri uru Rwanda,
045 Rwagirije amahanga,
Ibihugu byose biraguhindukiriye.
Ye
Mutunzi twaronkeyeho umutungo,
Ye Mutagara w’ingoma
Utambwa ho n’abatesi
050 N’abatambira ingoma ba
Ngoma-ijana.
CYILIMA I
RUGWE
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana uwa Bwimba
Wahendaga abandi Bami ubwenge,
Arahira Bihembe
Ko atazacanira ingoma,
055 Ishya* akaricyura kwa Ngomijana*.
Aronka yo Nyirambyeyi*,
Aza ashoreye imbyeyi n’Umubyeyi
Imigisha ayegurira ino.
KIGELI
I MUKOBANYA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana ya Nkuba Nkubiri
060 Yakuburaga iz’ibihugu byose,
Abagira icya Mugabo umwe.
Nimwumve ikubitiro ry’ubukombe,
Nimwumve umushyamo w’iyo Mfizi
Irwana
idashyama
065 Ya Rushya* rwa Shyerezo*,
Ngo irakubita ishyira mu cyico,
Iz’amakeba igakomera impunzi.
Yagaritse ingogo agarura inkumi,
Agarura n’inka ya Nkusi iragaruka.
MIBAMBWE
SEKARONGORO MUTABAZI
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara, u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
070 Ungana Rwikorana-murego* rwa Mikore*,
Mugabe
wagiye i Mabiho*,
Akahatsindira inkaka.
Ahindukirana n’i Nduga
Ya Ndaguyimirwa ya Mirabyo*,
075 Yenda iyo mirabyo yose
Ayamurura busazi.
Amunyaga ibitero n’ibitabarika
Rubarira-kwesa rwa Myasiro ya Rwesa-mfuke,
Yenda
iyo Nduga yose arayerera.
080 Azishora mu Muhanga,
Zicirwa ibiraro,
i Buhanga bwa Gakoma,
Nkomane
imaze kwera,
Bazihashorana ishyaka.
YUHI
II GAHIMA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera, urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
085 Ungana Rugaragara rwa Gacura-nkumbi*
Wa
Mugabe watashye ijabiro,
Mwa Ngomijana.
Ahimura inkundwakazi ya Mikore,
Umugabe wamwibarutse,
090 Amurwanira ishyaka.
NDAHIRO II CYAMATARE
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana “Mirindi
Nyiri imirimo nk’iyi”
Washokanaga n’imirimba ye,
Ashakira Ndori inzira
095 Ngo azaramutswe Mpanzi*
Na Mpatsibyaro*.
Abahire b’i
Gasabo n’i Gasange,
Bakarutunga
umuganaho*.
RUGANZU II
NDOLI
Data ga rugero
rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe
rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana Mpambara, wa Mugabe
100 Wagendaga yesa impenzi*
ibihugu byose,
Agenda abaza inzira ya Kireremba*.
Uwo ni Ntwaza, witwazaga intanage
Ngo azabone intutu* za Nyiranzira.
MUTARA
I SEMUGESHI
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana ya Nkuba
105 Yarabirizaga i Rusatira,
Ikaruhuka ikoze ikosi*,
Inyuma
ya Shyunga,
Ngiryo ishya ryakwiriye ibihugu.
Yacyamuye iz’i Ruganda,
110 Acyamura iz’i Rugango
u Burwanya-nzara* abugira u Rwanda.
Kandi
kera ntihagendwaga,
None barahagenda
Nk’abagenda i Rwahi rwa Mirego*.
KIGELI II NYAMUHESHERA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutera u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye
Umugabe
115 Ungana Ruyogoza byaro
Rwa Ndagano ya Mpibicuba*,
Wenze ibihugu byose akabiyogoza.
Yenze iz’i Bwuzure*, yenda n’iz’i Bwuzuze*
Ateranya n’iz’i Gishari,
120 Azishyira i
MIBAMBWE II GISANURA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana Mikore,
Nyiri inkoni y’umukore,
Yakubitaga inyamaswa
Ihora yubaguza kuzamira imitavu.
125 Aramukubita nk’iyo hejuru
Aramwesa nk’igiti
aramwihaniza
Amusesera imikako*.
Ahiriwe n’umukore Mikore
Aramukonja nk’amafuni,
130 Yirukana Mugara*, Mugarishya*.
YUHI
III MAZIMPAKA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana Rugaragara-mwigabiro
Rwa Mihigo ya Gacura-nkumbi,
Wa
Mugabe washenye ijabiro* rya Rwajoro*.
Umva uwo mugabe ngo araca inkamba,
135 Agakubita Mpari Mpanzi
Akayicira ijanja mu ijabiro rye.
CYILIMA II RUJUGIRA
Data
ga rugero rw’Abagabo,
Mutara
u Rwanda rwawe rurakuzi,
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana ya nkuba
Yarabiriza I Ntora
Iby’ i Busigwa-ntote* byose
bikarara.
140 Nimwumve iyo nkuba,
Yayogoje u Buyenzi
Ni yo Ruyenzi igomba
Ngo ajye ayambika
Uwo musengo* ishaka.
KIGELI III NDABARASA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara, u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kare
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
145 Ungana Rugambirira-byaro
Rwa
Ndagano ya Mpibicuba,
Wa mugabo washenye
ijabiro rya Biyoro.
Acyamurira ko n’iz’ i Bumpaka
Impaka zirashira
150 Asize asenyaguye amakombe
cyane.
MIBAMBWE
III SENTABYO
Data ga rugero rw’ Abagabe
Mutara, u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana Ruvumereza-shako rwa
Shorera
Umugabe washize ubwoba
Inyuma ya Shyara akahimura ishyano.
YUHI
IV GAHINDIRO
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera
Urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Ungana Nkurimba-mu-mbuga
155 Nta muhana ataracurira mwo inkumbi.
Bamuririmba uburyo yarwaniye Nkubira*.
Nta
bihugu bitamwubashye.
Yarinze agera i
Buzi araharimarima,
Ntiyahasize n’umucuko.
160 Yanyuzwe n’uko umuhinza
nyiraho
Yasize amwambitse
Ingoma ndende ya Ndahiro.
MUTARA
II RWOGERA
Data ga rugero rw’Abagabe
Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi
Uzarutunga kera, urutunganye uburyo
Warubereye Umugabe
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres