Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Makanyaga Abdul (Rubanda ntibakakkoshye)

Rubanda ntibakakoshye

 

 

Reka kumva amabwirwa

wite ku cyo nkubwira

Ejo utazankoza isoni ari wowe mfite

 

R/ Rubanda ntibakakoshye

Kubanda biruta byose

Imana na yo ikaruta imanzi

 

Ni wowe muvandimwe

Ni wowe niringiye

Ni wowe buzima bwanjye Imana yanyihereye

 

Ubukene bw'amafaranga

Ntawe budashavuza

Nyamara uzajye wibuka Ko imana ari yo ibigena

 

Ese ko ugiye kwigendera

ukaba unsize njyenyine

Nk'aba bana b'inshuke nzabafashwa na nde

 

Dore iby'isi ntibishira

uretse ko twe tubigaya

Nyamara ntitunamenye ubigaba aba yicaye



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres