Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

INKERA YA GITUTSI

INKERA Y’ABATUTSI

 

Ni mu nkera yo mu Rugwiro

Urugamba rutanze agahenge

Urugwiro rutozwa intore

Abatutsi batebya

Useserejwe agaseka urumenesha ashira  

Ngo atazinga umunya nk’umunyamusozi

Uwa Kagame ushakirwa abakannyi

Barahira birenga ngo haba ah’ipasi

Binaniranye bawubatiza umudende

Ngo  badakanga Rutenderi

Kuko ariwe nyir’ igisenge

 

Ingando yashojwe amatara yaka

Batangaza ko Kagame yabaye uwa mbere

Nyamwasa bamugira uwa nyuma

Nyamara ngo bose batsinze

Bahabwa icyemezo cy’ubutore

Nyamwasa ananirwa gushinjagira ashira

Uwo mwanya ntiwari umunyuze

Arega abatoza kubera

Ananirwa guseka urumenesha yatojwe

Ijwi ryajemo amakaraza

Ati tubwizanye ukuri nk’abatutsi

Ibyo nabyo bimubera icyaha

Ngo asheshereje umuhutu Bazivamo

Yiregura avuga ko yamwibeshyeho

Akaba yamwitaga imfura

Cyane ko no ku butumire

Byiswe inkera y’abatutsi

 

Bazivamo amuca mu ijambo

Ati nihuturiye ku nkota

Ntaza guhohoterwa mpezwa

Nkajyana iyi nzara kandi ameza andembuza

Baraseka bya gitutsi

Ijambo rihabwa Nyiramongi

Abatumira ku mafunguro

 

Rutaremara rw’umujiji

Muri iyo nkera yitwa umuvunyi

Yatijwe kuyobora imihango

Mbere yo kwegera ameza

Abasubiriramo imigenzo n’imiziririzo

Ngo imfura iranywa ntirya

Naryo ryari isomo ry’ingando

Ngo  bitaba amasigarabyicaro

Bagakorera amahano ku murinzi

 

Nyamara inyama zari amoko amagana

Bamwe bati ni ikizami

 

Rutaremara abivuga asanga ameza

Isahani mu ntoki iruta urutaro

Amaso yamushize imutwe

Arebana indagara ubwuzu

Abatutsi bati sigaho

Watubwiye ko indagara zitera inka iragara

Arivuguruza uko abimenyereye

Ati navuze inyama sinavuze indagara

Umudaho awufatana igihunga awucuritse

Ayorana umushyitsi ntibyaza

Ati utu dushenzi turansuzuguye

Ntiyazuyaza ashoramo intoki

Nyiramongi aguye mu kantu

Ati humura mabuja nakarabye

Igihe twari ku isomo ry’isuku

Ibyo nabyo barabiseka bya gitutsi

 

Nziza avuga ahunitse bagwa mu kantu

Ati noneho niba utu tuginga duca inka  tugasigara

Twerure tworore indagara

Zo zidasaba umunyu n’urwuri

Abamuzi bati asanzwe avuga urukiga

Banamubera abagabo ko ari umututsi

 

Muligande isengesho aricamo kabiri

Isahani ya Musoni arayiraha avuga amina

Musoni ntiyiha akabanga azinga ishati

Karegeya k’umuhima abishongoraho

Ati mu bisanzwe abatutsi barasaniraga inka

Ngo urugamba rw’indagara ntibazarukira

 

Kabayija amuca mu ijambo

Ati ibyo si ishyano si n’amahano

 Murabizi iby’ubworozi narabyize

Muri gahunda y’iterambere

Tuzasimbuza inka indagara

Twabitangije kumena amata

Abatutsi barijujuta ngo yishe ikinyarwanda

Ngo amata ntamenwa arabogorwa

Ati sory baraseka

Nabwo barenzaho bya gitutsi

 

Inyumba yafashaga Nyiramongi

Asezera adashoje aharira abato

Nyiramongi aramucyaha

Ati ko utatanze ibinyobwa

Inyumba arahira nyiri igisenge

Ati banywe amazi y’indagara

Aruta iyo nkangaza y’abazungu

Abivuga ayagotomera

Amenetse ku gishura ayakamurira ku mbehe

 

Rudasingwa arasuma

Asingira umudaho

We ntiyawaruza arawurisha

Batereye hejuru icyarimwe

Asaba imbabazi nyir’igisenge

Ati nandavuriye ubusa

Twa dutindi nsanze turura

Bacisha make ariheza

Yicara imbere ya Rusesabagina

Wari watumiwe na Nyiramirimo

Baza gushwanira mu nkera

Bapfa ubusa nk’uburarwa

Ngo Rusesabagina yanze indagara

Ubwo ngo yanze gusabana

No kwihutura  ngo ase n’abandi

Ataba igitotsi mu batutsi

Apfukamira nyiri igisenge

Avuga ibisekuru agira bitatu

Ati nemerwe nk’umuhutu

Nubahwe nk’imfura

 

Asomya inkangaza Rudasingwa

Nterera ijisho aho bicaye

Mbona ntihageze indagara

Undi wari wifashe ni Kagame

Mbajije Nyiramongi impamvu

Ati namusigiye umurwi ukwiye umugaba

Ntajya asangira na rubanda.

Nza no kumenya bingoye

Ko indagara ari gahunda y’ingoma

Ivura ingarisi umudari

Mbajije iby’izisabiriza inyuma y’urugo

Bati gahunda ni ndende

 

Benjah Rutabana



21/10/2011
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres