Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Indirimbo za NIYIGABA Vincent

Nyaruka

 

Nyaruka nyarukirayo umumbwirire azaze ejo

Uti umutima wagukunze urakumbuye uzaze ejo

Uti amaso yakubonye abonye uhise ati ni we

Uti amatwi yakumvise yumva uvuze  ati ni we

Erega ndagukunda, erega ndagushaka

Uwo ukunda umushaka umwifuza hafi yawe

 

Nyaruka nyarukirayo umwumvishe neza uti inshuti ye

Uti  ibabaze umubabarire niba wumva umukunze

Uti tekereza ibyishimo nagira mbonye uhageze ejo

Uti nibura nubwo gusa  byaba akanya gato

Erega ndagukunda, erega ndagushaka

Uwo ukunda umushaka umwifuza hafi yawe.

 

Nagiye nagezeyo nasanze amerewe nabi

Yabyutse mbona afite intege nkeya arambwira ati

Nyaruka subirayo umubwirire uti ntakibyuka

Uti ahubwo watinze kuza kureba uko merewe

Uti naho umutima ntabwo wigeze ukuvaho

Uwo ukunda aragushaka, uwo ukunda aragushaka

Uti ahubwo watinze kuza kumureba

 

Nta kindi ntegereje, ejo nzandara njye kumureba

Ko yankuze na njye nkaba mukunda kandi ntegereje iki?

Niyumvamo ko nimubona ejo  nta kindi nzirirwa mvuga

Amagambo yambwiye mu butumwa bwe nzayagenderaho

Uwo ukunda aragukunda, uwo ukunda aragushaka

uti ahubwo watinze kuza kumureba

Uwo ukunda aragukunda, uwo ukunda aragushaka

uti ahubwo watinze kuza kumureba

 

                            Par NIYIGABA Vincent

 

Izuba rirarenze

 

Izuba rirarenze,

Ngiriya imwe y'abashumba

Inka z'iwacu ziratashye

Abiriwe iyo, barinyakura

Ab'imuhira, barihanagura

Icyuya mu gahanga, dore umunsi uragiye

Icyuya mu gahanga, umunsi urashize

 

Ukwezi kuracanye

Inyenyeri na zo ziratse

Ikamba ryazo zrirazisanga

Rirasabagira ku ikuru ry'iwaznyu

Mu kirere cy'iwacu ni ko kabyino

Ngaho se jya mu nzu, dore imbeho ni yose

Genda ufate agapira ukinge mu gatuza

 

Ibitotsi ni byinshi,

Urugendo na rwo ni rwose

Uyu munsi sinkikubonye

Fata iyo nzira imwe yo mu nzozi

Duhurire iyo mu mpinga y'imisozi

Iwabo y'abatashye aho dukura abana

Impeta y'umubano, mu ibanga rya gihanga

 

Nkundira ngukunde

Nzabone icyo nkubwira

Kizagukura amahwa munda

Ibimbuza ni byinshi sinshoboye kuza

Wowe umanuke dore ukwezi kuraka

Uze nkuganirire uragenda wishimye

Na njye kandi ubwanjye ndaba nshize agahinda

 

Niba uje ntumbone

Umbabarire mugenzi

Ntabwo bizaba ari ukukwanga

Nawa urirebera, Iyi si iravuna

Tuyirukankamo, dushaka kubaho

Wowe aho uri hose, jya wibuka utakambe

Untambire ubishaka, na njye nige gutamba



29/03/2012
4 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres