Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Ibyiruka rya Mahero 3

III.

Mahero arasohoka
Asa n'ubuze ijambo.
Akomeza imbere ye ajya ku irembo.
Akebuka hepfo abona urutoke,
Ubwo arakeberanya mu gikali,
Abona imizinga ivuza ubuhuha.
Ntiyahagarara ngo zitamwumva
Zikamucengeza mo uruboli.
Akebura intambwe ajya mu ikawa.
Ubwo agasusuruko karababiliye,
Ndetse akazuba karamukubise,
Agumya kubunga agana agacucu.
Muli iyo kawa y'isaso nyinshi
Hakaba mo igiti gikuze neza,
Cyarakabije kilizihirwa,
Ururabo ruragwa hajya ibitumbwe,
Bijya guhisha ntibyasigana
Maze uwo mwana akibona bwangu,
Yika bugufi ahina umugongo
Agishyika mu nsi ahamara umwanya
Amaso yombi arayagihanga,
Umutima utekereza ibyo hilya.

Ibyo namubwiye bigumya kuza
Si ibihingwa si amatungo.
Ubwo aliko akumva atameze neza,
Imitima igakomeza kujya inama;
Ibyo guta iwabo ngo ajye Bugande
Yali yabyirukanye agisohoka,
Maze kumwumvisha igikwiye.
Icyamuvunaga ubwo ni ukuntu
Aza kumbwira uko yigaruye.
Ava mu ikawa alinanura.
Acuma gatoya ananirwa igenda,
Arahagarara aratekereza,
Akazinga umunya agashima mu mutwe.
Ngo byende ho akanya
Ati: ndi imbwa bikabije.
Arakabuza ati: ngiye
Kubwira uwambyaye
Ko kwigira icyohe
Bikwiye undi utali jye.

Ngo ngane ku irembo
Duhura mva mu rugo.
Dukubitanye amaso
Aratinya arahumbya.
Aho yavuze ikintu
Yashakaga ko menya
Ajya kwicara mu nzu.
Jye nkomeza urugendo.
Najyaga mu gacyamu
Kugira ngo nduhuke
Agahinda yanteye,
Nganira n'abantu
Batazi ibyo tulimo.
Aho yagumye mu nzu
Ngo ahamane n'abandi,
Akeberanya mu cyanzu
Yihina mu gikali.
Ahakura agatebo,
Ajya muli ya kawa
Arasoroma aragwiza,
Agatebo arakanaga.

Ngo ngaruke nje kurora
Uko byaje kugenda,
Duhulira mu rugo
Ahatura iyo kawa.
Mbibonye ndashoberwa
Nti: yumviye rwose,
Agatima karagarutse
Aragira ngo anyurure.

Ngo mbure icyo mubwira
Kugira ngo mushime,
Mpamagara abatoya.
Nti: ntabwo mureba
Undi mwana uko agenza!
Mulicaye mu nzu,
Aravunika mumurora,
Arakora mukalyama,
Agatura uwe mulimo
Umugono muwuhuruza!

Nyina, we yali mu nzu
Uko yakigunze
Agahinda kamwishe.
Arasohoka arareba
Ati: mbese iyi kawa
Yo iturutse ahagana he?

Ubwo yibazaga abizi,
Akagira ngo abone ubulyo
Bwo kogeza umwana
Watwumviye bwangu.
Mubwirana ubwira
Nti: ngaho muhembe
Uyu mulimo ni munini.

Ubwo twihina mu nzu
Duterura akabindi
Dushyira mu kirambi.
Nti: ngaho Mahero
Cyo ngwino uyibanze
Ni wowe tuyikesha.
Ati: ndanze kubanza
Abakuru bakili aho.
Nti: nta cyo bitwaye
Iyo ali bo bakubwiye.
Ayisoma yitonze
Numva yiruhutsa.
Igishyika kiratuza
Amagambo arakunda
Tunywa tuganira.

Kuva kandi uwo munsi
Mahero aba umwana
Uyu wumvira rwose
Wakorora ati: ndaje.
Ntibyashyize kera,
Musabira umukobwa
Barwubaka neza
Babyaranye kabili.
Imibanire yabo,
Rubanda babizi
Babita mahwane.


Iyo agana mu mahanga
Aba ali imbwa mu zindi
Aho kwicara nk'ubu
Ngo aturane neza
N'abatumye abyiruka.


           
Rugamba, Spiriyani.



20/02/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres