Ijoro ry'urujijo
Ijoro ry’ Urujijo
Ndumva nkumbuye inkuru nziza,
Ko nzasanga Mahoro meza.
Amage aranga akambonerana,
Amaburakinda akankubirana,
Maze urukumbuzi rugatwika.
Umutima ukiruka ubudatuza
Ngo unsige usange ijuru wavutse.
Izi mpaka numva ari urujeje
Nkaho mbyaye ijana ry’ abantu
Aho ntizishaka kunjijisha
Ngo zinjandike mu matiku
Umutima uteshwe icyo nawutoje?
Ndarora hakurya y’ ibyo nzi
Ngira ngo nshakire yo ibyiza;
Impaka zikanga ngo nta byuzuzo
Umuyaga ukaza imboni igahemba;
Ibyo nayobewe bigahunga
Aho uwampanze ntiyampannye
Ibi bampenda akabimparira
Impuhwe ze bavuze zigahosha?
Aho uwantoye ntiyantaye,
N’ inzira itaha iwe ikantonda?
Icyatuma untererana
Ukansiga nta ntege,
Cyava he Mwimanyi?
Icyatuma unyihunza
Ukansiga nigunze
Kandi nkikwisunze
Cyava he Mwimanyi?
Wandemye unyikunze
Icyatuma unyikura
Ukansiga nikunga
Cyava he Mwimanyi?
Wimfata undambika
Nkicara ndambije
N’ ejo nkarambirwa
Ibyiza wantoreye.
Mw’ ijoro ry’ urujijo
Ntsindira umwijima
Nkunde nsige iri juli
Ntaguze ngana ijuru.
Wintwara nk’ unziho
Iby’ intwari y’ urugogwe,
Urora ndwana n’ urugomo,
Rwandazwe ukindema.
Wimfata nk’ isata
Nsanzwe ndi sâhera
Namye mbisanga ntyo.
Wimfata nk’ urwego
Nkikijwe n’ urwamo
Mu ngobe z’ umwanzi.
Wimfata nk’ icyatwa
Nturanye n’ icyago
Mu mubiri w’ icyanze
Nkuzi ho Rwamwiza
Ukunda abakwizera
Nzahora nkwinginga
Untsindire ingingiri
Ahamvuna uhamvane
Ahanziga unzamure
Ndeba uko wandemye
Undengere n’ inema
Ntazima by’ indembe
Simfite kwishyira
Kandi ngo nizane
Nta ntege nsangannywe
Ibyicara bimpata
Kwivutsa Uwampanze
Nkeka ko yantaye
Nzanga kubyishinga
Nshimire Mwimanyi
Ineza ye ntineshwa.
Ngabo idacikiza ibyo yatemye
Uranyitungire mu ntama
Izi zidatengurwa n’ ubwoba
Kuko zitaramye mw’ ituze
Kandi zumva ijwi ry’ umushumba.
Igitotsi cyose kiri mu jisho
Kinjijisha nkabura Jambo
Kibuze kwinjira imbere cyane
Ejo kidacyaha ngabire ngombwa
Ingoma zikavuga inyuma ya Huye
Uru rugendo ubu ruracagase
Dore ncumbitse ngumya kwicuma
Mpa gucikira uwancunguye
Nzatamirize umukondo
Iyo mw’ irandiro ry’ urukundo.
Nyakibanda ku wa 30-10-1957
Par Rugamba Cyprien
Retour aux articles de la catégorie UMUSIZI Rugamba Cyprien -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres