Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Ibyiruka rya Mahero 2

Igice cya kabiri

II.

Aragenda aralyama
Nanjye ndana ku bwanjye.
Ilyo joro sinagoheka
Ndara mbunza imitima.
Ngashaka igisubizo
Nzabwira uwo mwana
Ngasanga kigoye.
Namwita igicucu
Sinigeze nterura
Ngo nshinge ibitaliho;
Navugaga ibisanzwe.
Ubu ngubu ninanga
Ko agana mu mahanga
Nkamwogeza cyane
Ngo akunde angumire aho,
Ndareba ngasanga
Mba mwishe burundu,
Akagira ngo ni mwiza,
Akazapfa akigenza
Uko yamye abishinga.

Ngifinda uko nkwiye
Kugenza ibyo ngibyo
Mahero aba yaje.
Ati: ndabona hakeye
Ndakwibutsa ijambo
Naraye nkubwiye.

Nti: Mahero ko ubizi
Ngukunda bikabije
Urarwana ujya hehe?
Iyo utuje ugakunda
Ugaturana neza
N'abitwa ababyeyi!

Wabaye ukivuka,
Inka yanjye yali imwe
Irakunda iragorora
Urakamirwa urabyibuha.
Ntiwigeze usumbwa
N'abinikije ijana.
Mahero iyo umbereye
Umwana uko nshaka
Aho kunyaka ijambo!

Amapfa ageze mu gihugu
Nkurwanaho cyane
Umuruho sinawumva
Ngahaha ubutitsa
Ngo akabili gatohe
Utazaba uruzingo
Nk'uwabuze abamurera.
Mahero iyo umpaye
Agahenge gatoya
Nkakungura inama!

Nateye n'ishyamba
Ngo nugimbuka
Washatse gushinga
Urugo rukwizihiye
Utazabura imbaliro
Ukabura n'imiganda.
Mahero iyo utuje
Ugakulikiza neza
Utunama nkugira!

Imishike yaracitse
Amafuni ararundwa,
Ubwo mpinga ibijumba,
Rubanda bakunda
Kubyita ubukungu.
Mba ngira ngo utazimwa
Umukobwa wa Naka,
Bagira ngo urashonje
Ubukungu si bwinshi.
Mahero iyo umfashije
Tukiha agaciro
Mu maso y'i Muhana!

Ubu ingano nararunze,
Ibigega biratemba.
Ubwo ngira ngo abatindi
Batagira amasambu
Bagure ibyo mbahaye
Jye ngwize amanoti
Njye nkwambika neza.
Mahero iyo umbwiye
Amagambo anduhura
Aho kunsha umugongo!

Nateye urutoki
Ngo niba zitetse
Ujye utora agahihi
Agahogo kabobere.
Ubu inyuma y'igikali
Ibitoki ni byinshi
Bitembana inkingi.
Ubu intabo zirarunze
Ibibindi biroga.
Mahero iyo ugumye aha
Nkabona agakazana
Aho kwicwa n'irungu
Wagiye Bugande!


Nta tungo natinye
Ngo mare yo ubukungu
Utazaba umutindi.
Ihene ubu ni nyamwinshi
Ziteretse amapfizi:
Ruhaya na Sacyanwa.
Mahero iyo umfashije
Tukorora neza
Amatungo tubyiruye!

Kebuka urore amasake
Yilirwa avuna sambwe
Mu mivumu haliya!
Inkokokazi ni nyinshi:
Iz'inganda n'indayi
Uzikunda zihuje
Indilimbo z'urwunge,
Ziteteza zitaha,
Zihamagara izazo,
Zitoye gahunda,
Zisanga amaruka.
Mahero iyo urebye
Ibyo ntunze ugatuza
Aho kunta mu malira!

Uti: ngaho mpa impamba
Ngucike njye ahandi
Ducane dutane!
Mahero iyo unyoheje
Gukora mu ntagara
Nkalyiroha mu nda
Aho kwanga icyo mbyaye!

Aho uruzi aba bana
Bakureba ku jisho
Bakabura icyo bavuga
Kuko mukuru wabo
Abacitse bamurora!
Ili tuza likabije
Likubajije icyo uli cyo
Basubize utabeshya!

Itegereze umubyeyi
Wavunitse agutwite,
Wavuka akakonsa,
Agahinga aguhetse,
Akavoma aguhetse,
Agatashya aguhetse,
Agateka aguhetse,
Umulinde agahinda
Ko kubura icyo abyaye
Ngo alilire mu myotsi.



20/02/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres