Bahiriwe n'urugendo
048. BAHIRIWE N’URUGENDO
Iki gisigo
kitacyuzuye kiri mu bwoko bw’impakanizi n’ubwo kigifite imikarago 212. Sekarama yagituye umwami Rwabugili amushimira
ko yari amaze gutsinda u Bumpaka mu bitero bibiri. Ubwo hari nko mu mwaka
w’1867-1868.
Bahiriwe n’urugendo
Abagabe ba Bugaragara na Bugaba,
Bakumbuye imirwa.
Bahamya inzira,
005 Babwirije i Nduga.
Bimye u Buganza,
Ruganza-bashi yambitse
Nyamurunga.
Ayihunda abahinza,
Abahungura ibihugu.
010 Arafata Rwanika-mpiri
Amuzana ku ruge,
Amwivuze nka Kabibi.
Amuca uruhindo,
Aramwivuga nka Murinda.
015 Bahiriwe n’urubanza
Bamarira ibihugu,
Abamarirwa b’urubanza rwa
Rubazi
Yabaza Sengoga mu Nta-ngoga.
Yivuga ingogo igarambiye
ibihugu,
020 Ngoboka ya Mabara
Atsinda impabe
Arayivuga arayibamba.
Aherwa ho ingabe,
Ahigurwa ingoma
025 Ngabo igarambiye ibihugu.
CYILIMA I
RUGWE
Data ga Runyaga-bihumbi
None wagaruye ibihugu
Urampe urubuga na njye
Nkubwire urugumye rw’ingoma
Yayimariye urugumye
Maronko,
Umwami waronkera icyarimwe
Uwo muhigo uracyura
imigisha.
Ahiga impundu
030 Zivuga i Rwanda urwunge,
Anyaga Bihembe inka
n’ingoma
N’abagabe agaruje imana,
Bugabo ayereka abagabo.
KIGELI I
MUKOBANYA
Data ga Runyaga-bihumbi
None wagaruye ibihugu
Urampe urubuga na njye
Nkubwire urugumye
rw’ingoma
Yayimariye urugumye
Rubadukana-ngabo
035 Umugabe warwanira inka n’inkumi,
Akura se mu iziga
Agarika ingogo,
Aratsinda, Rugina irambara.
Akaburwa n’ishema Mushika-ruge,
040 Iyo nkora ni yo yatwitse
Urugo rwa Kirabya,
Kiramba ziramurambika.
Ruba urubanza ruramuhira,
Muhiguzi amuhigura
045 Inka n’ingoma y’Ingabe
Yarwaniye ku Musembura-mano.
MIBAMBWE
SEKARONGORO MUTABAZI
Data ga Runyaga-bihumbi
None wagaruye ibihugu
Urampe urubuga na njye
Nkubwire urugumye rw’ingoma
Yayimariye kizima
Umugabe wazindukira i Mabiho
Atsinda inzimu zamamaye,
050 Arahonda inzokorera.
Uw’impabe yamubambye i Mpororo,
Impundu zivugira icyarimwe
Barosa ziramusanganira
ingoma.
YUHI II GAHIMA
Data ga Runyagira-bihumbi
None wagaruye
ibihugu
Urampe urubuga nanjye
Nkubwire urugumye
rw’ingoma
Yayimariye urugumye Muhire
055 Wa Muhoza waguraga Nyiribiti,
Umutarama atetse i Rutebya-ntaho.
Amwaka ingoma
Amuhindura ingunge,
Amuha ingona zo mu ruzi
060 Imbirizi ziramushoka.
NDAHIRO II
CYAMATARE
Data ga Runyaga-bihumbi
None wagaruye ibihugu
Urampe urubuga nanjye
Nkubwire urugumye rw’ingoma
Yayimariye urugumye
Munoza-ndagano
Nyiri umugambi udapfa,
Yatuvuriye urugumye
Ashokeye ingoma,
065 Yuhagira ingoma.
Ng’uwo umugambi watubereye
muhire,
Yuhagira inka Mutarushwa,
Jye sinemeye kurushwa.
Ye Bagambirira b’ingenzi
070 Bagendanaga na Mirima,
I Mirimba ikatwegera na
Migezi.
Ye badateba barwaniraga Mutukura,
Abatambyi bayiguze
Na Gitondagira-ngeri.
075 Ye ngabo zagenzaga Rugabo,
Ziri mwo Rugomba-ngogo
Yarwiguze na Bagomba-ndimiro.
Ye Batarima bagendanaga
imirimba
Yateranya atega inganji
Rugina.
RUGANZU II
NDOLI
Data ga
Runyaga-bihumbi
None wagaruye ibihugu
Urampe urubuga na njye
Nkubwire urugumye rw’ingoma
080 Yayimariye urugumye Mutaganzwa
Umugabe watuvuga umugando,
Aturutse i Mugenda-vuba
Kwa Ngendo-vuba ya
Minyereri,
Maze ngo avuge barumva
085 Ziramusanganira ingoma.
Karuhura ko yagishukanye
ubuhatsi
Akarubyara uburiza,
Zigakamwa umutuzo
Inka zikororoka mu Rwanda.
MUTARA I
SEMUGESHI
Data ga Runyaga-bihumbi
None wagaruye ibihugu
Urampe urubuga nanjye
Nkubwire urugumye rw’ingoma
090 Yayimariye urugumye Rugogwe
Umugabo watunyagiye inka,
Z’i Butemwa-buto bwa
Matare-mato
Icyo gihugu cyose akigira u
Ubwo bwatsi ntibwaburanwa
bwa Matare,
095 Matambwe yarabwigaruriye
Abwendera ingoma.
Yabugarukanye n’u
Buvuza-nzara
Sengoga aburonkana ingoga,
Abukura mwo ingunge
100 Abubwiriza ingundu,
Mashema arabwizanira bubata.
KIGELI
II NYAMUHESHERA
Data ga Runyaga-bihumbi
None wagaruye ibihugu
Urampe urubuga nanjye
Nkubwire urugumye rw’ingoma
Yayimariye
urugumye Migabo,
Umugabe wagarambiye ibihugu,
Atunyagira iz’i Bukwi-buto
105 Aho atetse zimusanga i Nyamukuma.
Akumura iz’ibihugu byose,
Acurisha amacumu
Azagaruza Abahunde.
Ye muhumuza waduhagije amariza
110 Akadukwiza amashyo,
Agasagurira Rubanda
Yatugororeye izitaranza,
Rubamba-mugoyi rwa
Kamara-mpaka
Aradukwiza
Ruhaka-byaro.
MIBAMBWE II GISANURA
Data ga
Runyaga-bihumbi
None wagaruye ibihugu
Urampe urubuga nanjye
Nkubwire urugumye rw’ingoma
115 Yayimariye urugumye Mugarishya
Amushingiriza uwa
Muganda-horo,
Amuhonda ubuhiri mu nkomo,
Amukubita nk’inkuba,
Inkungugu iraryana i Nkotsi
120 Ahora yihaniza Mugara, Mugarishya.
YUHI
II MAZIMPAKA
Data ga Runyaga-bihumbi
None wagaruye ibihugu
Urampe urubuga na njye
Nkubwire urugumye rw’ingoma
Yayimariye urugumye
Mugambwa
Umugabe wakura Mugara
ku rugamba,
Atashye i
Vuza-biru
Akura kwa Mugara ku bugabo.
CYILIMA II RUJUGIRA
Data ga Runyaga-bihumbi
None wagaruye ibihugu
Urampe urubuga na njye
Nkubwire urugumye rw’ingoma
125 Yayimariye urugumye Nkurimba-mu-mbuga
Umugabe wagaruye Gisigwa-ntote,
Rwanika amuhunda Rugina.
Amunyaga ingundu,
Amwambitse ingoma.
130 Amucira imfizi ibitsi
Aratembagiza ibiseso.
Dukubura ubwatsi n’isambu,
Musangwa na
Musanganizwa-ngoma,
Ndasogomba u Buguru
wabugaruye.
135 Yabuciye umukenya Karuhura ,
Nta muhinza yasize iwa Mutaga
Yahasize itongo i Buguru.
Bwagarutse bwumanye,
Ubwo bwokoye Gikoko
140 Yarakongeje mu isenga,
Ashanguka amaguru.
KIGELI III
NDABARASA
Data ga Runyaga-bihumbi
None wagaruye
ibihugu
Urampe urubuga nanjye
Nkubwire urugumye
rw’ingoma
Yayimariye urugumye Bugabo,
Umugabe wakandagira imfizi
y’i Butayi,
Igatega ireba Mugina.
MUTARA II RWOGERA
Data-ga Runyaga-bihumbi
None wagaruye ibihugu
Urampe urubuga nanjye
Nkubwire urugumye rw’ingoma
145 Yayimariye urugumye Nzigwidahera,
Umugabe wakurikira inkumi,
Yakowe i Maragi
Agarura i Maragara,
Ahorera Bugabo ningoga.
150 Rugogwe rwa Ngoroyamabano ya Mpibicuba
Akubita Mizage intorezo,
Ntuku irambara.
Abwiriza Ntungane
Agereka intumbi ku Cyera-mitwe,
155 Arivuga iravumera Rugina.
Azibwiriza ashize ubwoba,
Rwenga rwa Gahima, Umugabe wahimuraga
Nyiramaza.
KIGELI
IV RWABUGILI
Data ga Runyaga-bihumbi
None wagaruye ibihugu
Urampe urubuga nanjye
Nkubwire urugumye
rw’ingoma
Wayimariye urugumye na we
Ruboneza-misakura rwa
Kamara-mpaka,
160 Uri Umugabe wakuye u Bugoyi ku ijabo.
Uyibyarira uburiza neza,
Burega bwa Murekezi wa
Mpibicuba
Uti: iminsi ni icumi.
Ndacurisha aya macumu,
165 Nzakunyagira iz’ibihugu
byose,
Nzakubyarira ubuheta.
Numvise n’amatwi yanjye dutaramye,
Narebye n’amaso yanjye,
Ingeri wayihinduye ubutaka.
170 Ntibaruhije bakwigera,
Wabagaruje uruhanga
Abahungu na bo wabazanye mpiri.
Wivuga izo mu mpabe wagishukanye mu Muteri,
Nakureba uteze amakamba,
175 Na yo Mukiga itamirije amaraba,
I Nduzi bararira.
Urya ni umugani wahasize
Kigeli,
Ushorera ingundu,
Wambika ingoma
180 Utsinda ingunge,
Utanga akaraga.
Ngendo mu bagabo ya Mucikirwa
Wacukuye amahanga,
Ugahinga ab’amakeba
185 Bakaba inkungu.
Abo ni inkungu kwa Muryanyi
Bararya ibizira ab’i
Gatsindwe,
Irabacukuye Rugina.
Yabahaka Muteri
190 Abatayituye ikabatetereza.
Sintungwe n’imwe
Mpora ngutambira,
Wateje iz’amakeba ndarangira.
Kandi ntundebane umukekwe
195 Ngo ni uguhera iswa kwanjye,
Si ukugira injyishywa
ntiyabire
Ikaba intenderi.
Ndayirata uko wayitanze
Nasanze iteze itendeje,
205 Nka Rutenderi nkuru
Itunze n’imbaga yawe.
Iyo tubagara iba ikamwa
ntiteke
Tukanywa umuhondo.
Unsanganye Nyamiringa,
210 Wihete Karinga,
Wikure amakeba
Uzadukwize amagana.
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres