YUBILE NZIZA
YUBIRE NZIZA.
(Umuvugo abana ba Dr Musafili Ildephose batuye ababyeyi babo)
Yubire nziza Data ndata
Yubire nziza Mama nkunda
Nkuye ubwatsi dore ibihembo
N'amashyi menshi aya y'urufaya
Mwumve impundu inshuro ibihumbi
By'iyi myaka mwaduhetse
By'iyi myaka mwadukunze
By'iyi myaka mwarubanyemo
Mirongwitanu isaga utunsi.
Yubile nziza Dawe na Mawe
Amahoro atahe imitima yanyu.
Dawe,
Sinkunogereje by' Abasizi
Ntabwo impano nk'iyo nyifite
Ba bahanga batamveba
Y'uko ntahanitse iyi nganzo
Akari ku mutima ni ko mbatura
Nywufunguye nywubamurikira
Ni ko mbireba kimwe n'abandi
Ndavuga abandi bana banyu.
None Dawe ndaje unyumve
Ngo nkuvuge wese ibi by' imvaho
Wowe mubyeyi waruse abandi.
Mama nguyu ntamvuguruza
Ntampishira ngo azamvumbe
Gihamya ntanga ni iyi myaka
Mirongwitanu yo mu mubano
Yo mu rukundo yo mu rugwiro
Yo mu kubyara no mu guheka
Murayishoje kandi ikomeza
Hariho n' abo itanu inanira.
Iyi wowe na mama mukubye amacumi
Hose mwitwa Amacumu Acanye
Yubile nziza mfura z'Iwacu
Ababashyingiye ntibakiriyeho
Mwabahesheje ishema rwose
Ku bw'amagambo bahavugiye
Bakabaye mu ibi biroli
Bakabanyambikiye umudende
Murawukwiye umudendezo.
Ni wowe mbwira Dawe nkunda
Itanu icyenda ni bwo washimye
Unoza gahunda yo kurushinga
Mirongwitandatu utera igikumwe
Uti ' ndamwemeye ni we ubikwiye
Ni ko nabyumvise sinaliho
Kandi iyo mpaba nali kubisinyira.
Ni uko rero ngo umuha imbariro
Ndetse umushyiliraho n' imiganda
Abana banyu uko mutubyara
Tugashisha twumva tutarurumba
Kuko wahahiye kudahomba
Kuko wahingiye kuduhaza
Mama ahunika ahataba imungu
We waduhetse ubutaduhemuza.
UWAMBAZISA ari na we songa
N' ibirezi bindi bimukurikira
KAMAGAJU na NDAMUKUNDA
UMULISA ndetse na NKUSI
MUKASAFALI n' UWIMANA
Ari bo MWIZERWA ahebuza
Ndetse na KAYITESI utatse Ijabiro
Twese kandi intero ni imwe
Yubire nziza y' iyi myaka.
Nkubaze Data, Dawe nkunda
Wowe mubyeyi uza ku isonga
Wowe uzi benshi inararibonye
Hari na byinshi uzi ntabonye
Aliko mbwira jye mfite amatsiko,
Ntabwo ujya ubibona ko uhebuje?
Ko iyi si isaza isobanya cyane
Ndetse urukundo rukagwa imbusane
Ariko iwawe ukarwisegura
N' abahagenda bakarusanga
Si uko mama ari Mudasumbwa?
Nsubiza rwose ndakwinginze
Nawe ga bamuvuzeho cyane
Ngo uku mumureba yari ihoho
Yarabahogoje abo mwanganaga
Bagera aho bemera ko ubasumba
Ubwo wabatwaraga ikibasumba
N'ubu kandi aracyahogoza.
Icyo ngushima singishibura
Simbishishikariye cyane
Simbishinjwa muri gacaca
Icyo ni icyaha utigeze untoza
Wandeze rwose undinda icyiru
Dore ko nawe wanga icyasha
Ukagira intambwe idatana na hato
Mugabo utibura mu matwara
Reka nguture rwa rukundo
Maze nkubwire nti ' kagire Mama '.
Mirongwitanu ishize isize ibikorwa
Byo birarenga Magana atanu
Mirongwitanu igiye kuza
Ndabona izaza ije guhebuza
Nk' uko wamye uri ubukombe
Amayira yose ugana ubukambwe
Mama azakubera akabando
Yubire itaha byo si ibanga
N' amahanga azabahemba.
Yubire nziza mama nkunda
Ni nde wakurora se simbi
Ngo abure gusara ngo asamare
Nkaswe data wagize intego
Yo kugutunga ingoma ibihumbi?
Murezi utanga urugero rwiza
Wowe watureze wanga imihana
Ngo ejo tutitwa Imburagihana
Izo mpanuro twagize impamba
Ziduha impamvu yo kukurata.
Bitari n' impaka cyangwa impuha
Reba impande uko ushagawe
Reba abana bava ku bawe
Umva se impundu zivuga urwunge
Wowe Mwungeri udahara umwuga
Ngo uhebe intama zitwe intabwa.
Kukuba hafi ni uguhaha
Kutagutunga ni uguhomba
Uwa Nyogokuru w' imico myiza
Ngiri ituro ry' igihe cyose
Ndakubwiye nti ' Gira Data '.
Mutimawurugo uri Nyampinga
No mu butoya umutima wawe
Warezwe utera uta ku rukundo
Uzambabarire imirimo yawe
Nagutesheje nitetesha
N' amarira menshi ya buri munsi
Ariko ukampata akabere
Ngo ntazabura akabiri keza
N' ubu kandi n' iyi myaka
Ntabwo urambirwa kudutamika
Data azagukwe ubushyo bundi
Bihogo , Sine ndetse na Gaju
Inyambo zose zikamirwe iwacu
Mirongwitanu indi yisunike
Amata iwacu asaga uruhimbi
Dore ayo mwakamye ni yo ndahiro
Yo yadukujije twanga imihana
Ngo ejo tutitwa Imburagihana
Kandi dufite urugero rwiza.
Yubire nziza bene kuturema.i.
Kamagaju Jeanne
Auteur Vénuste Mupenzi
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 448 autres membres