Tubarusha umwami
Tubarusha umwami
Yemwe Abahano
Muraho murakoma
Mbateye mwijoro
mumenye si ndi umurozi
N'umucuraguzi
Sinshimuta inka
Sinsaba amagara
Sinsaba n,inkumi
Sinugama nijoro
Sindi numumotsi
Simbaza n'inzira
Sindaguliza inzigo
Sindaguliza inzara
ndaraguliza inzira
Ndaraguliza inzira
Yazanshyikana
Kwa Democratie
Nta demagogie
Nta kubeshyana
Ngo yarabarokoye
kandi mwarashize
kandi zaranyazwe
Niba uli umucunguzi
wacunguye nde?
Rubanda ilihe?
Na Lando alihe?
Na Zanyambo zilihe
Ko waturokoye
Waje ukererewe
usanga twashize
Twatabagalitse
Witsamuye limwe
Abatutsi turashira
Iyo ushyiraho urushyi
Indege ikamauka
Buhoro buhoro
Gatutsi ntihere
Bayihereranye
Murutumva ingoma
None Ruzibiza
akaba yibaliza
Kandi akazimura
Nakali imurori
Nawe ugaceceka
Natwe tugacuba
Nugize ngo Ce
Imbavu ugacumita
yaba adatorotse
ruhuga ikamubona
None mbigirente
Ko interuro ibaye imwe
Ngo ngiyo democratie
Nabazaniye
Nazambije abahutu
Batatu ndabamara
Ndavuga nk,ibinani
byali byarananiranye
Nishe Lizinde
Wabibazande
Sendashonga
Yashotse tumubona
tumurebera
ilikwiliye umugabo
Umugore aralira
Impundu ndazivuza
Zayire ndayibona
bukavu ndaboneza
Butembo -Bunagana
Ndahatangilira
Tingi-tingi ndahagera
Mpagerana ibakwe
ikome rirakara
urugamba rurakomera
Mobutu aliruka
Kabarebe aramubona
Kongo ndayifata
Induru baravuza
Nanjye nziha amatwi
Barapfa barahona
Ndabahorera
Murashaka iki
Kibumbuliro
Arusha narakoze
Amakoni ndayakata
Urubwa barambara
Njyana n,Abalizi
Nababeshyera
gacaca Irabacinya
Ntacyo ntakoze
Nanjye nikoreramo
nubaka Kigali
Nyigira ngali
Rubanda irabibona
Iranabyemera
Iyindi irabigaya
Nanjye nzishyira amatwi
Ndicecekela
Mbwira Sebasoni
Utagira isoni
Ngo iyo abonye igiceli
Igiceli kimwe
Kigaramye bukeli
Ntagikoraho
yabona imibare itandatu
Akitoragulira
Ngo Abyamamaze
Ngo ntaruswa ibaho
Ngo kera yabagaho
Habyara akiyimira
Twe twarayimize
None yarashize
Batulinde urubwa
Twitoraguliye
Coltan gusa
Ntagusaranganya.
Ntakwikurura buserebanya
Mutazaba inyagira
Nafunguye abicanyi
Babyiyemereye
Mukopfore mbareke
Ikirunga kiruke
Nshoze ibyo nigiye
Nibucya babamare
Ngaho nimusubye
Intungane zilimo
Ntampuhwe namanye
Dore wasakuje
cyo mvira kurugo
jye nugaliye
Za Democratie
Ninkarwarufi
Rwamize yona
akamara gatatu
rukamuruka
arunaniye
Fpr Nayo nurufi
yamize MDR irayirulira
Irayiruka
Yimilira uduto
Ntitwayihaga
Irayongobeza
Barayogeza
PSD ikomamashyi
PDI impundu irazivuza
Padri Ifishi arayibona
Imigisha aragaba
yezu arasikika
yibutse Abasenyeli
arebye nizo mva
abaza Kagame
Ngombese n,ibiki
Kagame arasubiza
N,agasuzuguro
Ngo Ibyo Pilato Yakoze
Nibyo nanjye nkora
Simbamanika
jyewe ndabataba
Ntibatabalizwa
N,abagore balira
Banze gupfukama
Ngobemere iyingoma
Yezu ati sigaho
Abantu barahonye
Ikiru ndagifite
Inka ndayifite
Ngiyo ndayigabye
Nimwe muzo nanyaze
Mungeyo Za kinani
Kagame ati ukuli ni ukuli
Ngo umwami yica
bwacya ukamutura
Wabonye yamashyi
nababana babyinnye
nimivugo yavuzwe
nejo nzica undi
Umwaku ntubaho
Ntibazi no guhena
bumwe bwa rukara
Wiheneye ndungutse
Misego niwe urariwe
Ingoma ziravuga
ngo abaye icyamamare
Ngo Abanzi arabamaze
Ntiake kashobotse
Wivanga amashapure
N,amibukiro
Ngufate muntoki
Zuzuye amaraso
Yezu nakubona
Nawe aziruka
Kuko Azakugereranya
na Pilato Wamumanitse
Abanyarwanda murarushya
Nanjye nzabarushya
Nzabashya rikece
Nzabicisha inzara
Ibishanga mbinyage
Imiliro nyikupe
Honda zinjire
urusako rukore
ibitotsi bibure
Nzabankamacinya
cg se ibinyoro
Ikibyimbye kimeneke
Na Kimenyi abimenye
Naho nzahagera
Mugeze kure
Ntazakopfora
Nitwa Rugalika
Nagalitse ingogo
Ingoma ziravuga
Abagore baramvuma
Bukeye ndabinjira
Ngiyo Democratie
Nabazaniye
Amashuli ndayafite
N,imishumi ndayifite
Bashumike izo mbwa
Zigende zibwejagura
zireke nzitegeke
Nijye wishyizeho
Nzanikuraho.
Yee !Bazivamwo
Na Kabarebe
Mubyuke Mukarabe
Mukarabe inkaba
Ntagitambo kigayitse
Cg gishekeje
Nkumutwe w,umushi
Yewe bazivamwo
haguruka ngutume
ngutume kubahutu
Ibasobanulire
Ibyigisabo n,inzoka
nzakubita inzoka
Igisabo kimeneke
ikizaba nzabaza
Imiziro nzabona
nzanabaliliza
Ngo umwami uraguza
yishe ubuguza
Ubabwire babireke
cg bagaruke
nzabagabulira
ambabondo yuzure
Amabinga ahinguke
bace make mbahake
Ngiyo Democratie
Y,ikiziliko
Cy,inyabutatu
Nshaka kutegeka.
Ntimunyitiranye
Nawamucunguzi
winazareti
Batutsi muramenye
Amashuli turanganya
ubwenge akandusha
imbunda nkamurasha
Yapfiliye abe
nicyo cyamuzanye
dore nanjye icyanzanye
muzanyitangira
Muzemere mushire
Niyo hasigara umwe
aliko akaba alijye
sinabura guseka
Muligande akayivuza
ngo genocide yakozwe
Umuzungu akamanuka
indi arusha igaterana
tugasoma agatama
tukicara tukarya
tukiryamira.
Batutsi Muramenye
Mutishinga Kigeli
Mukarya imigeli
Nka Bakajeguhakwa
Nimuze mupfukame
Mureke mbategeke
Ngo Haguma Umwami
Ingoma irabazwa.
3/4/2006 22:51 nduwayezu sinziajk@hotmail.com
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres