Soko isuma isanga isonga
SOKO ISUMA ISANGA ISONGA
Mumpe amito abato b'itoto
Mpake umutaga igicuku kize
Umunsi wiheze ngishyiditse
Jabo ijuru ryijuke ntajunje
Mpanike cyane i Marebe bumve
Mare igishyika nseko iyi iseretse.
Uwa Busimbo aharirwe icyanzu
Mwa Kibanda umwari w'ishya
Iki kivi acyuye ko kirahimbye
Mu kugishuka ashoreye ishimo.
Ubwama bw'uwo mwari w'ishya
Bungana ubwema bw'iryo shimo.
Kuko yavukiye kuba ingenzi
Kandi agatukwa kuba uruyange
Ruzayumba Ubukonya bwose
Bukarusoromaho imbuto z'ishya.
No ku Kiruruma cya Mukungwa
Wa musama wa muvugankuge
Wamutaramiye yoga magazi
Imbizi zisimbiza uwo mugenzi.
Koko yatowe akiri mutoya
Atarama ku Itetero ry'intore
Aba umutambira utaginanwa.
Ategwa amaraba bimugwa neza
Atega amasunzu ayagira inzora
Maze ikinyatsi kiba umusana.
Nuko agimbuka atagimbye
Kandi agenda agegena ingingo
Nyamara akariye ikarishyamenge
Aba itabaza ryota bose.
Abanda ivomo i Nkotsi na Bikara
Iry'umusarara rizimya icyaka
Cya wa mukumbi wa Mwimanyi
Wagabiwe itwaza ngo ujye umutwaza
Urumuri n'umukiro bya rubanda.
Nibwo namurabutswe umwari w'ishya!
Agenda akeye acugusa incunda
Ahorana icyeza akura i Cyeya
Agira n'ineza igurutsa ubworo
Ikanoza imanga zuje intuntu.
Bene inganzo nimumuhange
Abahete mwese muvune sambwe
Abasamirera muvuge imyato
Abanyamayugi muce umugara
Maze dutaramire uyu mukesha!
Akenyera impumbya agira ihoroshya.
Kandi agira ubutangwa itangwe
Uwo nyagutunga rimuba hino.
Abamusanze abavunya ikobe
Akazira impiza Mpinga y'ishya.
Umushashi ushimye usa na Rugwiro.
Iki kivi wunamutse nyamwari
Ni cyo wateruye ugitoba utwondo
Kuri Buhanga mwa Kibanda
Usamata ubusoro ku kidasesa
Usenda isimbo usera udusindu.
Cyo sayuka ushyika ugira ishyaha
Ishyaka urireshya n'abagukuriye.
Uzira gusumbwa iyo mu masonga
Amwe amasoko asuma asanga.
Sangwa yewe uhorana umwishya
Bugacya wishyukana n'intebera.
Urabe imbundo ibumbye ibanga
Ubumbatiye imbuto zitarumba
Warazwe ushaka mwa Kibanda.
Gumya uzisasire umusaya usize
Maze zisume zigana isonga
Rimwe wasanze ugaritse isunzu.
Oroshya nanjye imihigo nyese
Bamenye yuko uvuka i Bwema.
Ogera uri ingabe Nyabahinda!
Ndahe umurangi nze mucurange
Zimwakire induba z'urwoga.
Muzi ahangana n'amahindu
Yajyaga amuhungira ku muhindo.
Muzi abendegera imibande
Ajya kuri Janja ajabuka Kinoko
Yikoma urume rumukoma imbere.
No muri rya joro ry'umutambya
Ntiyatannye hirya iyo mu matongo.
Reka bagushagare ucyuye ishya.
Irage urikesha imbyeyi rwema.
Ungana Ntakiyende ya Ntibihezwa
We waguteruje intego ndende
Akaguha uruhare rw'abahererezi
Rwo guhora utanga abandi uruharo.
Rubagabaga uyibagaza intambwe
Ngo ejo udatangwa umwanya i Songa
Umwuma wuriranaga ingira
Uzwi n'ibicuba baguterekaga.
Ongera ucuguse incunda cyane
Sugira usangwe n'abagukunda.
Usanzwe ushemerwa n'ingeri nkawe
Zikuzirikana utanabirabukwa
Nubwo inkesha uhora uzicanye
Kandi iwawe hahora inzora.
Kukubyinirira urabiduharire
Maze tukwite akacu kazina
SHYENGO SHYUNGA RYA MASHYEREZO
SOKO ISUMA ISANGA ISONGA.
© Mutarama 2007, Karimunda ka Mwemerangoma
Retour aux articles de la catégorie UMUSIZI Karimunda ka Mwemerangoma -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres