Iyaremye umuntu ngo ase na yo
IYAREMYE MUNTU NGO ASE NA YO
Iyaremye Muntu ngo ase na yo
Ikamuha ingabire itaramuye
Zo kwibyarira mu buvivi
Iyo Nyabugingo impaye ishya
Yaraze ingenzi nubaha
Ryo kuba nitwa kabuto muntu
Keze ku biti by'umugisha.
Reka nyisenge irakarama
Ingize intore ndi ururo
Ngo nzane ineza mu rugo uru.
Rugira ambumbye mumufasha
Abaha urukundo h'umurage
Mumpa imanzi y'ubuzima.
Ka neguke ndore ejuru
Nje kuvunyisha ku gitabo
Kuko Iheru ngo ari yo aba
Dore ko atetse i Jabiro iyo
Nkomere yombi Nyirijuru
Mpfukame cyane namuramye
Maze mushime Nyirishema.
Amezi cyenda wangeneye
Mawe untaramana imisozi
Kandi unjyana ku iriba
Undambagirana mu bibaya
Nyamara simbabwe n'ifurwe
Yemwe sinkorwe n'urume
Cyangwa izuba iri ryotsa
Mawe ni nde wamenya
Ibanga ryari ku mutima
Rikiduhuza kugeza ubu?
Dawe umpembye kuba imfura
Umva iyi mihigo ndahiriye:
Nzaguhesha ishema bishimwe
Nzajya nkubahana na mawe
Nzabashagara nzabashemera
Nzabashengerera ndi shenge
Nzababyinira mumbyinirira.
Nzaribora ku mutima
Nimubikunda mbibasabye
Ndagizwe ituze mwarazwe.
Urumve nawe nyogokuru
Uncira utugani mu gacuku
Ugira ngo noye kugorama
Ukamvugiriza ubuhuha
Ugira ngo mpumeke nk'ihoho
Nkurane ubwenge buboneye
Umwana ubera abamurera;
Ndahiye kubaha abakuru
No kujya ndonda igikwiye
Umwari uvuka ku mfura.
Kwitwa umwana n'umugeni
Nkaba mbikesha sogokuru
Ndetse nakesha ubumanzi
Simbabeshya ni ishema
Ni igihango kidasiba.
Uwagisasira ubutati
Yaba ari inda y'umujinya
Yaba yanga Nyirigira
Uyu wakunze ko nza kare
Ngo mbe umunezaruhimbi.
Uwanga umwana abikomeje
Nzamutwama mubabaze
Nzamusesaho amarira
Natagonda namutuke
Nti: «Gapfe ubyaye, nyagucwa we!»
Inda itabyaye igira ishavu
Ni igisabo cy'amahari.
Uragije umwana aba azigamye
Uragije umwari ngo akama ayera
Uragije bombi we ararama.
None rungano ndamutsa
Muze mbereke inyamibwa
Zadutanze kuboneza
Imihigo ibereye intwari
Zivuna sambwe zamuje
Zikajya inama zijya mbere.
Tugere icyacu mu cyazo
Maze turangamire ingeri.
Ingero n'ingendo ziduhame
Z'izo ngenzi mu ruhame.
Dore imigambi ndarikiye:
Nzaba umwezi ahijimye
Ngo mu gicumbi habe umucyo
Nzaba icumbi ry'ubuhoro.
Nka mawe nawe nyogokuru
Nzasusurutsa igisasiro
Mpabwe ishimwe n'abakuru
Nzatoneshwe n'imigisha
Narazwe kera n'Iyakare
Umunsi inyita umuzezwanzu.
Akira Ngenzi impozaho ijisho
Umutima ushima ushashagira!
Akira Ngenzi imbonera mpumbya
Umutima utanga utagunitse!
Akira Ngenzi impoza ndira
Umutima wuje ineza nsa!
Akira Ngenzi nkesha umugisha
Umutima uteretsemo intereko!
Akira Ngenzi itijima
AKIRA ISHIMO URAJIMIJE!
©Nzeri 2007, Karimunda ka Mwemerangoma
Retour aux articles de la catégorie UMUSIZI Karimunda ka Mwemerangoma -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres