Inzira y'intore
Inzira y'Intore
Umuvugo watuwe SENTORE (Ntagengwa Servil Omar) Aratabaye Ingenzi y'Intore
Aratabaye Rwagirizabigarama
Aduteye agahinda ko kutuvamo
Ateye icyuho mu nganzo ijimije
Umuco wacu uracubanganye
Nyamara adutuye iruhande iteka
Tuzamuhoza ku muzirikanyi
Tuzamuvuga ibigwi ibihe byose
Tuzamwiga intambuko iteka
Yatubereye icyitegererezo.
Aratabaye Ingenzi y'Intore
Rwego umuco wegamyeho
U Rwanda rumubera ikiramiro
Arubera umuranga ihanga
Arutakira abataruzi ku nzira
Arutuza imitima y'abatatanye
Baruturamo iteka rwantambi
Abatoza kurwibuka iteka
Baharanira kurwitabira batabajwe
None atashye atuye i Rwanda.
Aratabaye Rwagirizabigarama
Yanze inzitane mu nzira y'umusaraba
i shyanga i Busumbabirenge
Yitwaje iteka ingabo n'icumu
Umuco umubera inkinga mubiri
Abumbira hamwe ab'i Gasabo
Abasabanya n'u Rwanda iteka
Abibutsa iyo baturuka bagira ituze
Abatera impinduramajyo bagira injyana
Ababera umugaba bagambirira gutaha
Yitwaje inganzo akangura ibigarama
Yita mu gico yitwaje intungurabafozi
Iyo Kamina atamukoma imbere
Ingenzi y'Intore yatashye I Gahanga.
Aratabaye Rwagirizabigarama
Asize umuco warwo bawucukije
Iyo agira umwanya ngw' awucukumbure
Acire abana imingani ataretse ba nyina
Ba nyirandabizi bamwiga ibirindiro
I Ndirikirwa nshya zimirijwe imbere
Zizamwige intambuko Ntore idasobanya.
Nyamara ga isuku igira isoko
Isa yasabitseho ubususuruke
Ikisesura muri we nyirizina
Yashibutse ku Munzenze
Ayizingurizaho iramuzindaza
None yanze kwandarana nayo
Ayambitse amashami yamushibutseho
N'andi yamushengereye iteka
Nka Masamba usambira n'ibyo hanze
Yunga mu rya Munzenze Gicumbi
Ng'umuco w'u Rwanda ucumbike iwabo
Adaheza umuzi w'uruhererekane
Akazaba iciro ry'imigani I Kambere.
Aratabaye Ingenzi y'Intore
Ateye iteka abaterambabazi
Aba bamunyuze iteka ku kirari
Bataratabara ntibazamutetereze
Ahise ku mukondo w'abo yatoje
Barimo Muyango Inkera iririmba
Inkera kubarusha mu gitaramo
Barimo Umukobwa ubarusha uburanga
Kayirebwa kacu Umukuru mu bareshya
Barimo Masamba Icyogere mu bigwi
Barimo na Cyoya cya Rukiza ngabo
Kigeli cy'Umurunga arahamubere.
Umurunga w'u Rwanda ni umuco warwo
Ni uwo mubano uranga abatoya
Ugahuza n'abakuze mu ngeli nyinshi
Na rubanda rusanzwe rususurutswa namwe
N'ibikwerere twese duhuje amarembo
Duhuze umugambi tuvuge iby'u Rwanda
Dutoze abatoya batana batabizi.
Ntume uyu musaza userutse tureba
Mutume ku bakunzi dusangiye twese
Umbwirire Imparirwa yesa mu nduru
Uti aracyakoma i Rwanda rwa Kanyarwanda
Aracyavuga u Rwanda uko warumutoje
Amazina y'inka Inyangamutsindo
Aravuga Umuhozi akavuga Akaganda
Aracyavuga amacumu yo mu Bashakamba
Arateranya abantu kw'Ijuru rya Kamonyi
Ababwire amateka, abatakire u Rwanda
Arahera mu Gisaka ataretse u Buhanga
I Ndara Abashumba adasize na Nyakare
Mu twicarabami twa Nyaruteja
Avuga Ruhande anyuze iya Makwaza
Aravuga Nyaruzi rwa Haramanga
N'agacyecuru k'iyo mu Bisi na Huye
Aravuga Ubumbogo bwa Sano
Aravuga a Marangara ya Kanimba
Aravuga mu Ndorwa ya Katabarwa
Aravuga Mukunde na Mukuzanyana
Aravuga Ubuhanika bwa Kibanda
Ataretse Nyunda na Busasamana
I Ndorwa yose ya Nyabishambi
Naho Kabalisa aka kanyibarutse
Na Mukandoli wabimufashije
Uti mutahe arabaramukije
Uti bya bisigazwa mwamusigiye
Aracyabasha kubimurikira.
Ukebuke hirya y'isanduruma
Urore Rugamba Sipiriyani
Asanzwe akunda abakoma akamu
Induru nivuga mu ngamba
Baraba babonye k'utungutse
Ari abakambwe mwabyirukanye
Indashyikirwa mwataramanye
Ari abatoya watoje kare
Ari umubyeyi wakwibarutse
Ndavuga umusaza nka Munzenze
Bwanakweli, Rujindiri
Igikuba cyiracitse iyo kwa Jabiro
Abanyamahanga byabashobeye
Batazi kwicoka mu ngamba
No guhama hamwe birabagora
Icyo gitaramo cy'urungano,
N'isahinda mw'irasaniro
N'abagore bambaye impumbya
N'amasonga asobetse ingamba
N'ishema ryizihiye ingabo
N'Ingenzi y'Intore ikabuje imbere
N'umutware utowe mu be
N'Umushumba ushagawe n'abe
N'Urungano rwungutse Umugaba
N'imbaga yishimiye kukwakira
N'Impundu winjiranye i Jabiro
N'ubukaka wabyirukanye
N'Ubuhanga waharazwe ukivuka
N'Ingondo utamirije imbere
N'Icyusa cyakuranze kare
N'ikamba ry'uburambe utamirije
N'Ishema nk'iry'iyo mu gicu
N'Ubukaka bukandagira hagatigita
Uzaba ugeze iwawe uziyamanze.
Ucyebuke hakurya y'uruzitiro
Uzahasanga abakoramaraso
Baraciriwe mu mfungwa
Rugira byose yabagoteye aho
Kuko ariryo herezo ribategereje
Uti rwa Rwanda mwandaje
Uti rwa Rwanda mwakataguye
Uti ba bana mwatemaguye
Uti ba babyeyi mwagaraguye
Ibisigazwa muri bo biracyakomaho
U Rwanda rwabonye Abavunyi
Bagarurira bene rwo icyizere
Icyeragati mwasize murusizemo
Baruhinduye ndeba unyurwe
Ubu rwabaye icyitegererezo
Cy'abagiteganya gutera imbere
Ni umutako mw'isi y'abazima
Ni uruteragahinda mw'isi
Y'abihebye n'abicanyi nka mwe
Isi yose irasibanira kudusanga
Ngo tuyisige iterambere
Ngo tuyituzemo umutekano.
Naho mwe mwese mumukomokaho
Namwe bunyuguzwa ba Munzenze
Intimba yanyu ifite ishingiro koko
Nyamara umwamuko w'imbaduko
N'impambara mwatojwe nawe
Mubibyaze imbaraga njyabuzima
Zo gutsindira kure
Icyi cyonnyi cy'ubuzima kibiziritseho
Mubeho murambe, mwihangane
Inshuti turabihanganishije
Ntagengwa Servil Omar
Charleroi/Belgique
22 werurwe 2012
Retour aux articles de la catégorie Abatwandikiye -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres