Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda


Umutima Ukeye

0 appréciations
Hors-ligne
Umutima ukeye

Umutim'ukey'usan'inseko
Ndaseserewe ndacecetse
Imitima ibunga ntiburana
Urukundo ruzireho
Urugwiro rugush'ingwe
Imitm'ibung'iy'ibonanye
Iyaguye mu gihuru
Yari yagiye guhiga
Ibyo guhinga bihindutse
Dor'ino birimeza
Maz'amez'agaterekwa
Ubw'iwabandi ntibwire
Baranywesha zigashira
Iz'igicuko zikicura
Ubw'izindi zikicuza
Iz'imikaka yikaraga
Zirarway'izo n'intare
Iy'urangay'urakaraba
Uwambaz'umbabarire
Nizo zanteye gkora ntya
Maz'amarir'arisuka
Vous ne disposez pas des permissions nécessaires pour répondre à un sujet de la catégorie Ibisigo n'abasizi.

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres