Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Imyandikire y'ikinyarwanda 1

 

Imyandikire y’ikinyarwanda


AMABWIRIZA YA MINISITIRI N°13.02/03.2/003 YO KU WA 2 NYAKANGA 1985 YEREKEYE INYANDIKO YEMEWE Y’IKINYARWANDA.


IBIRIMO :


UMUTWE WA I : Imyandikire y’inyajwi 1

UMUTWE WA II : Imyandikire y’ingombajwi 1

UMUTWE WA III: Gukata 3

UMUTWE WA IV : Amagambo y’inyunge 3

UMUTWE WA V : Ingingo zihariye 3

UMUTWE WA VI: Amazina bwite 4

UMUTWE WA VII: Utwatuzo n’imikoreshereze y’inyuguti nkuru 5

UMUTWE WA VIII : Ibimenyetso bigaragaza ubutinde n’imiterere y’amasaku 7

UMUTWE WA IX : Ingingo zisoza 8

MINISITIRI W’AMASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE

 
Amaze kubona itegekonshinga rya Repuburika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 4 ; Yongeye kubona amabwiriza ya Minisitiri n°05/03/492 yo ku wa 6 Gashyantare 1974 yerekeye ihuza ry’imyandikire y’ikinyarwanda ; Amaze kumva Inama yo mu rwego rw’Igihugu yerekeye imyandikire yemewe y’ikinyarwanda yashyizweho n’ibaruwa ye n°09.02/02.4/3092 yo ku wa 3 Kanama 1983 igateranira i Nyakinama kuva ku wa 8 kugeza ku wa 13 Kanama 1983 ; Atanze amabwiriza akurikira :



UMUTWE WA I : Imyandikire y’inyajwi

Ingingo ya 1 : Ikinyarwanda gifite inyajwi eshanu zandikishwa izi nyuguti :

 a, e, i, o, u.
Ingingo ya 2 : Gukurikiranya inyajwi birabujijwe keretse mu nyandiko y’ijambo (i) « saa » rivuga igihe no mu ijambo « yee » kimwe no mu magambo y’amarangamutima (yoooo !) no mu myandikire ya gihanga.


UMUTWE WA II : Imyandikire y’ingombajwi

Ingingo ya 3 : Ingombajwi z’ikinyarwanda zandikishwa izi nyuguti :

b, c, d, f, g, h, j, k, l, m, n, p, r, s, t, v, w, y, z

Ingingo ya 4 : Inyuguti « l » izakoreshwa gusa mu iyandika ry’amazina bwite y’abantu n’ay’ahantu yari isanzwe ikoreshwamo mbere y’aya mabwiriza kimwe no mu magambo y’amatirano atarinjira mu kinyarwanda.
Ingero : Kamali, Kigali, Angola, telefoni

Ingingo ya 5 : Mu kwandika ingombajwi, birabujijwe gukurikiranya inyuguti zisa, keretse inyuguti ya « n » mu gihekane « nny ».
Urugero : umukinnyi

Ingingo ya 6 : Inyuguti zandika ibihekane byemewe mu kinyarwanda zikubiye muri iyi mbonerahamwe. Ibitarimo birabujijwe, usibye « bg » mu ijambo « Kabgayi ».



14/07/2008
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres