Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Imyandikire y'ikinyarwanda 4

UMUTWE WA VI: Amazina bwite

Ingingo ya 19: Amazina y’ibihugu n’ay’uturere afite indomo yandikwa atandukanye n’iyo ndomo, ariko akandikwa mu nyuguti nto, keretse iyo itangira interuro.
Urugero: u Rwanda, u Burundi, u Bufaransa, u Bushiru, i Gisaka, u Murera…
U Rwanda rurigenga

Ingingo ya 20: Amazina bwite y’abantu y’amavamahanga atari ay’idini akomeza inyandiko y’aho akomoka, nyuma bakandika mu dukubo uburyo avugwa mu kinyarwanda.
Ingero: Einstein (Enshiteni) Shumacher (Shumakeri) Fraipont (Ferepo)

Ingingo ya 21: Amazina y’ibihugu n’ay’uturere by’amahanga yandikwa uko avugwa mu kinyarwanda, nyuma bagashyira mu dukubo uko asanzwe yandikwa mu rurimi akomokamoo.
Ingero: Cadi (Tchad) Kameruni (Cameroun) Wagadugu (Ouagadougou)


 


UMUTWE WA VII: Utwatuzo n’imikoreshereze y’inyuguti nkuru

Ingingo ya 22: Dore ibimenyetso by’utwatuzo n’imikoreshereze yabyo:


- Akabago (.) gasoza interuro ihamya
Urugero: Umwana mwiza yumvira ababyeyi.
- Akabazo (?) gasoza interuro ibaza
Urugero: Uzajya i Kigali ryari ngo tuzajyane?
- Agatangaro (!) gasoza interuro itangara, kagashyirwa n’inyuma y’amarangamutima.
Ingero: - Mbega ukuntu kino kiyaga ari kinini!
- Ni ingwe ni ingwe y’ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!
- Uramwishe ntibihagaze, urabe wumva mutima muke wo mu rutiba!
- Ntoye isaro ryiza mama wee!

- Akitso (,) gakoreshwa mu nteruro kugirango bahumeke akanya gato.
Urugero: Umunyeshuri ushaka kujijuka, yirinda gusiba, ntakubagane mu ishuri kandi agakurikiza inama za mwarimu.
- Utugereka (…) dukoreshwa iyo berekana interuro barogoye irondora ritarangiye, cyangwa iyo mu nteruro hari ijambo bacikije.
Urugero: Mu rugo haba ibikoresho byinshi: ibibindi, ibyansi, ishoka, ibitebo, isekuru…
Baragenda ngo bagere ku Ruyenzi bahahurira na mwene... simuvuze nzamuvumba!
- Utubago tubiri (Smile dukoreshwa mu nteruro iyo hari ibigiye kurondorwa cyangwa gusobanurwa, ariko ntidukoreshwa inyuma y’ingirwanshinga « ti ».
Urugero: - Burya habaho imirimo myinshi: guhinga, kubaka, kubaza n’ibindi.
- Mariya ati « ibyo uvuze bingirirweho »
- Akabago n’akitso (Wink bikoreshwa mu nteruro kugira ngo batandukanye inyangingo ebyiri ziremye kimwe kandi zuzuzanya.
Urugero: Gusoma neza si ugusukiranya amagambo; gusoma neza ni ukwitonda.
- Utwuguruzo n’utwugarizo (« ») dukikiza amagambo y’undi asubirwamo, imvugo itanye n’imvugo isanzwe, cyangwa ingingo igomba kwitabwaho. Utwuguruzo n’utwugarizo dukoreshwa na none iyo iyo hari inyito ikemangwa cyangwa kugira ngo bakikize amazinanteruro n’amagambo y’inyunge akabije kuba maremare.
Ingero:
- Igikeri kirarikocora kiti « kuba mu bibuba si ko guhunika ibigega »
- Nuko wa « mugore » arakenyera aragenda nk’abandi bagore
- Ubwo « Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica » aba arahashinze
- Iyo utwuguruzo n’utwugarizo twinjira mu tundi mu nteruro hakoreshwa akuguruzo n’akugarizo kamwe.
Ingero: Umugaba w’ingabo ati « ndashaka ko ‘inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica’ iza hano »
- Udukubo ( ) dukikiza amagambo cyangwa ibimenyetso bifite icyo bisobanura cyangwa se byuzuza mu nteruro. Banadukoresha iyo bashaka kwerekana uko basoma amagambo y’amavamahanga aruhije gusoma. Badukoresha kandi ku mazina y’ibihugu n’ay’uturere by’amahanga amenyereye kwandikwa uko avugwa mu kinyarwanda, bashaka kwerekana uko asanzwe yandikwa mu ndimi akomokamo.
Ingero: - Burugumesitiri yabwiye abaturage ko kugira ngo barwanye inzara, bagomba gushoka ibishanga (impeshyi yari yabaye ndende) kwirirwa banywa bakabifasha hasi.
Einstein (Enshiteni)
Schumacher (Shumakeri)
Fraipont (Ferepo)
Cadi (Tchad)
Kameruni (Cameroun)
Wagadugu (Ougadougou)
- Akanyerezo (-) gakoreshwa ku kiganiro kugira ngo berekane iyakuranwa ry’amagambo. Gakoreshwa kandi bakata ijambo ritarangiranye n’impera y’umurongo. Banagakoresha imbere n’inyuma y’interuro ihagitse.
Ingero:
Mu mvugo y’abasubizanya:
- Wari waragiye he?
- Kwa Migabo
- Wamusanze iwe?
- Niho namusanze
Mu gukata ijambo igihe ritarangiriye ku murongo baritangiriye ho:
- Nahuye ihene ku gasozi nda-
vunika
Imbere n’inyuma y’interuro ihagitse:
Urugero: Ejo nzajya mu misa – sinzi niba wari uzi ko nsigaye njyayo – ntuzantegereze mbere ya saa sita.
- Udusodeko dukikiza intekerezo cyangwa insobanuro bongeye mu mvugo isubira mu magambo y’undi.
Urugero: Yaravuze ati « sinshobora kurara ntariye inkoko [ayo yari amarariro], keretse narwaye »

Ingingo ya 23: Inyuguti nkuru ikoreshwa:
- Mu ntangiriro y’interuro
Urugero: Isuka ibagara ubucuti ni akarenge
- Nyuma y’akabago, y’akabazo, na nyuma y’agatangaro
Ingero: Twese duhagurukire kujijuka. Wabigeraho ute utazi gusoma? Ntibishoboka. Ntoye isaro ryiza shenge wee! Reka njye kuryereka nyogokuru.
- Ku nyuguti itangira amazina y’amezi.
Urugero: Ugushyingo gushyira Ukuboza
- Ku nyuguti itangira amazina bwite y’abantu n’ay’ahantu
Urugero: Rutayisire atuye i Butare hafi y’Akadahokwa
- Ku nyuguti itangira amazina y’imirimo, ay’inzego z’imirimo n’ay’amashyirahamwe.
Ingero:
- Burugumesitiri Runaka
- Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
- Umuryango Gatolika w’Abakozi
- Ku nyuguti itangira amazina y’impamyabushobozi, y’icyubahiro, y’inzego z’ubutegetsi, n’ay’ubwenegihugu.
Ingero : Dogiteri Kanaka , Papa Piyo , Komini Nyarugenge , Abanyarwanda n’Abarundi


14/07/2008
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres