Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

UMUSIZI Rugamba Cyprien


Ibyiruka rya Mahero 1

IBYIRUKA RYA MAHERO

I.

Uyu mwana nabyiruye
Namureze mukunze
Yabyirukanye ubwenge
Buvanze mu bwana
Nkanibaza cyane
Uko azaba bitinze.
Agakura akora nabi
Aho yatobye akondo
Ngo akulikize abandi,
Akabaka iby'iwabo
Akabyita iby'iwacu.
Nabyumva ngahinda
Nti: ntabwo mbishaka,
Ubusambo si bwiza
Ubukunze atabeshya
Aba yigira nabi.

Aho amaliye gusoreka
Ingeso ye ntiyacika
Bukeye nti: ntabwo
Nti: subiza iby'abandi,
Ujye utwara icyo uhawe
Icyo wimwe ugitinye.

Uwo mwana uko ateye
Biteye agahinda.
Aho yaroye neza
Uko akwiye kugenza,
Ati: ndanze kugenda
Ngo ntange ibyo ntunze.
Iyo utwaye iby'abandi
Bakuzi bakurora
Ntibaze barwana
Ngo bihe agaciro
Mu maso y'abandi,
Uragenda ukayora
Ukabita abatinyi
Ukagwiza iby'iwanyu.


Ubwo aranga arahana
Nkagira ngo arashyenga
Naho aravuga akomeje.
Ati: ndumva nahaze
Guteshwa ibyo nshima
Ngo nkunde ibyo ushaka.
Ubu nshobora kugenda
Ngashaka aho ndara
Ejo nkigaba ahandi,
Ejobundi ngakomeza
Nkagera iyo utakibona,
Kugira ngo nguhunge
Amahane ni menshi.

Ubwo mbonye icyo cyago
Gikomeje imigambi
Yo kwigisha icyohe,
Ndakomeza ndatota
Ngo none aratinya
Aze kumva igikwiye.
Nti: ibyo wigira byose
Ndabirora nkazenga.
Nakwitaga umwana
Uyu uteye gitwali
Agaturana neza
N'abitwa ababyeyi.


Ubwo utangiye kwanga
Uwakureze akagukuza,
Wamurora mu maso
Inyeli zikavumera,
Waba wicaye hasi
Uti: intebe nayireke
Nyishinge ho nanjye,
Yaba agize ati: jya kurora
Amatungo mu rwuli
Ugatangira kwigira
Icyatwa ugafunga;
Yakubwira ati: cyono
Jya kuzana utuzi
Ugafuha ukarwana
Ukica igiti n'isazi;

Ubwo utangiye kwanga
Amategeko nguhaye,
Ubusore bwapfuye
Wabaye Rubebe
Jye nkwise icyontazi
Icyo ushaka kimashe.

Ubwo ngubwo arazenga
Arababara ndabibona
Arafunga ntiyakoma
Bagize bati: yewe
Ijambo liragatabwa
Bahamagaye aranga
Bagabuye ntiyabilya
Bashashe ntiyalyama.
Ubwo nyina akandeba
Agatinya guhinda
Akiruzi umuhungu
Mu maso ya twembi.
Yankebuka ngasanga
Mu maso ye yombi
Haganje agahinda
Amagambo ajya kuvuga
Ugasanga amugoye.


Ubwo abana batoya
Basanzwe basakuza
Barwana bagabuza
Bakandora bose
Nakebuka umwe muli bo
Agahumbya bukeya.
Umwe yavuga ijambo
Abandi bakamureba
Igisubizo bashimye
Ugasanga gituje
Kitali mo amashyengo
Aya asanzwe mu bana.

Ngeze aho nti: cyo mwana
Hamagara Mahero
Aze ambwire icyo ashaka
Mahero ati: ndaje
Nkubwire icyo mashe;
Aza atera ibitambwe
Nti: ubanza rubaye.
Ati: kera nkivuka
Ntaramenya ubwenge
Nali inka mu zindi
Wahilika ngatemba
Wanterura nkabyuka
Washaka ko ndyama
Ugahilika ku bulili
Ibitotsi bikayora
Mahero agahwikwa.
Naba nakoze icyo wanga
Ugaterura ugahonda
Amahane ali nta yo
Sinibaze na busa
Uko nkwiye kugenza.


Aho nshiliye akenge
Ndakomeza ndakureka
Nakosa nka gatoya
Ubwo inkuba zigakubita
Uti: mbyiruye icyontazi.
Nkakureka ugakomeza
Guhata ibicumuro
Uwakoze uko ashoboye
Kugira ngo akuneze.
Umujinya waba ukomeje
Ugaterura ugahonda
Wananirwa ugatuza
Uti: genda ndakuretse.
Ibyo ngibyo nabirora
Nti: nta ngufu zanjye
Mba nshatse agahamba
Nkareba aho najya
Hasumbye ahangaha.

Ubu ngubu ndareba
Ngasanga ibyo ungilira
Bikwiye guhosha.
Ubwo wanyimye imbabazi
Ngo nanjye nduhuke
Ibyo kwitwa ikirumbo
No kwicara mpondwa
Ndakungura inama
Igusumbira izindi
Amahane ave mu rugo
Uruhuke kurwana
Nduhuke guhondwa;
Cyo nshakira impammba
Agatukuru gatoya
Ngaterere ku mutwe
Mfate agakoni kanjye
Njye guhakwa aho nshaka
Ahangaha mpacuke
Ibicumuro nkugilira
Uruhuke kubibona.

Gutura amahanga
Bizankiza byinshi.
Bizampa guhunga
Amahane y'I Rwanda,

Aho bambura umuntu
Abo abyaye bamurora,
Agakubitwa umunani
Ngo ikawa irarumbye,
Ngo cyangwa umuzungu
Yaraye rusake.
Ibiboko wakubiswe
N'amalira nahalize
Ntibyatuma ntura
Aho ndeba umuhashyi
Wampinduye imbata
Uwo ni inzigo kuli jye.
Amahane yo mu rugo,
Amahili y'ibisonga
Ibyo byose bikoranye
Ntibyatuma ngoheka
Ndashaka kugenda.

Ubwo ngubwo ndayoberwa
Ngo mbure icyo musubiza
Nti: genda uruhuke
Ejo nzaba nkubwira
Icyo nkeka kuli ibyo.
Ati: ngiye kulyama
Ndazinduka nkwibutsa
Impamba nakwatse.


19/02/2008
0 Poster un commentaire