Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Abaririmbyi bamugaye b'i Gatagara

Abo banyagatagara bari mu babimburiye abahanzi b'abanyarwanda mu muziki w'ikinyarwanda uherekejwe na Guitare. Koko rero mu ntangiriro z'umwaka wa 1970 ni bwo twumvaga indilimbo zabo zirimo
Verediyana ya Twagirayezu Cassien, za Nateze imodoka ya Gakuba Joseph...

Gakuba Joseph (Nateze Imodoka)

Nateze Imodoka

 

Nateze imodoka kuva mu gitondo none nayibuze

Nari njyanywe i Kigali no gusuhuza iribagiza

 

Kubera tombola nimugoroba mbona agatoyota

Nakuriramo ibyishimo byinshi ngo ndamubonye

 

Uko nagezeyo uko nagezeyo byo birashekeje

Nasaga n'umutandiboyi uvuye i Kampala

Agapantalo kanjye n'agashati byataye ibara

 

Reka rero ningerayo muri iryo joro nkubonere ishyano

Ninkomanga umuryango yohereze umuboyi we

Ewe ningera no mu nzu nsange ari kumwe n'abasilimu

 

Ngiye kumuhobera aritaza andorana agasuzuguro

Ati niba ari akazi ushaka  genda ntako nifitiye

Ngaho se gira vuba umvire mu nzu utarabona ishyano

 

Nayisohotsemo ntumva ntabona ntazi iyo ngana

Nari meze nk'umuntu uri mu nzozi wibeshye amazu

Ni uko ya rendez vous yanjye n'iribagiza ishirira aho

 

Kunyirengagiza byo ntacyo byari bintwaye

Gusa ikimbabaza ni agafoto kanjye namuhaye

Niba yambabariraga ngo akampe cyangwa se agace x 2


Gakuba Joseph

 


14/07/2008
0 Poster un commentaire


Recherche

Vous recherchez ? :