Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

GUSOBANURA INDYOHESHABIRAYI



1. Umutware w'Uruyange yari Fransisko Rwabutogo. Ingabo z'Uruyange zari zararemwe na Rugaju rwa Butimbo ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro. Uwo Mutwe w'Ingabo wagendanaga n'Umutwe w'Inka witwaga Ingeyo, zororaga Inyambo.

2. Rwabiga: ni izina bahimbye intare mu bihugu byegereye amashyamba zibamo.

3. Ingeyo ni wa Mutwe w'Inka wari utunzwe n'Ingabo z'Uruyange.

4. Imyinjiro: ni ingombe nyinshi zo mu kiraro cy'inka kimwe. Iyo amashyo menshi y'umutegetsi umwe yabaga aragiwe mu karere kamwe, bazubakiraga ikiraro kimwe, ariko bakagisaturamo ingombe nyinshi, buri bushyo bukarara mu ngombe bwagenewe. Izo ngombe zo mu kiraro kimwe zitwaga imyinjiro.

5. Urwamururo: ni impigi yabaga ikozwe nk'ifirimbi, maze abashumba baba bikanze ko intare ibateye, bakaruvuza: ni byo kwamurura. Igihe bavuza urwamururo bagenda banyuzamo aya magambo bati: Agatwe irya, akabuno ino! Ubusururuke ku kiryamo, ubute mu ijanja! Birumvisha abatari babizi bo mu gihugu rwa gatati, impamvu yo kuvuga ko uwo munyarwamururo yagize ubwoba bumutera guteshaguzwa, aho kuyibwira amagambo ayigizayo, yayibwiraga ayo kuyihamagara ngo ize imwerekeraho.

6. Urukinga: ni uruhange rw'umuharuro ruteganye n'irembo ry'urugo. Bashakaga ko ingurube iva hafi y'imyugariro.

7. Umuhozi zari Umutwe w'Inka wagendanaga n'Umutware w'Ingabo zitwaga Abashakamba; iyo Mitwe yombi yaremwe na Yuhi IVGahindiro.

8. Aloyizi Semutwa yari Umutware w'Imvejuru; Ildefonsi Mutembe yari Umutware wa Nyakare. (Reba mu ndunduro lisiti y'Amaprovinsi muri Teritwari zayo.)

9. Owalidi Sendashonga yari Umutwarwe wa Nyaruguru.

10. Itariki: wari umunsi w'Ikoraniro ry'Abatware n'Abashefu babo batumiwe na Bwana Administrateri wa Teritwari, kugira ngo ababwire ibyo bagomba gukoresha. Itariki yabaga buri kwezi.

11. Bitungangando: ni izina ry'ubunini bari barahimbye Padri Van Uden. wari Umunyabintu b'Iseminari ya Nyakibanda. Iryo zina ryari ryaravuye ku mugabo wo mu bya Rwamagana wari munini biteye ubwoya.

12. Abadatorwa: abadasoreshwa, ntibabazwe imirimo na Leta; bivuga Abapadir.

13. Ladislasi Haguma yatwaraga Amarangara.

14. Isabukuru: Umunsi Mukuru w'Ububirigi (21 Nyakanga).

15. Ku Ruyenzi: agahugu ka Provinsi ya Rukoma hari hagati ya Kamonyi na Nyabarongo.

16. Atanazi Kanimba: yatwaraga Provinsi ya Nduga.

17. Alfonsi Mfizi yatwaraga Provinsi ya Rukoma.

18. Semugeshi yatwaraga Ubufundu.

19. Ludoviko Rwitsibagura yatwaraga Ubuyenzi.

20. Leonardi Birasa yatwaraga Ubunyambiriri.

21. Eduwaridi Rwampungu yatwaraga Ubumbogo.

22. Deogratias Muterahejuru yatwaraga Nyantango.

23. Paulo Nturo yatwaraga Akabagari.

24. Rwubusisi yatwaraga Uburiza na Buganza-Sud.

25. Rafaeli Serukenyinkware yatwaraga Ubwishaza.

26. Simoni Nyiringondo yatwaraga Mirenge.

27. Godifridi Kamunzinzi yatwaraga Ubugoyi.

28. Fransisko Rwabutogo yatwaraga Ubuganza bwa Rwamagana.

29. Stanislasi Rutsinga yatwaraga Ubuganza-Est.

30. Thomasi Karyabwite yatwaraga Ububeruka.
Epafroditi Kalima yatwaraga Kibari-Buberuka.

31. Nepomuseni Rwaburindi yatwaraga Buhoma-Rwankeri.
Berkimansi Rwabukamba yatwaraga Ubugarura.
Kwintiri Bisamaza yatwaraga Bukamba-Ndorwa.

32. Kaniziyo Bisarinkumi yatwaraga Ubukonya.

33. Nepomuseni Ntaganda yatwaraga Icyesha.

34. Wilibrordi Rwamuningi yatwaraga Icyingogo.

35. Fransisko Nzaramba yatwaraga Ubusanza-Sud.

36. Fransisko Nyangezi yatwaraga Ubushiru.

37. Diyoniziyo Mbaraga yatwaraga Akanage.

38. Mikayire Rwiyamirira yatwaraga Ubwanacyambwe.

39. Sitefano Gitefana yatwaraga Ubukunzi-Busozo.

40. Yozefu Bideri yatwaraga Impara.

41. Stanislasi Kalisa yatwaraga Ubuganza-Rweya.

42. Antoni Kanyangira yatwaraga Migongo.

43. Mikayire Rutaremara yatwaraga Ubuganza-Nord.

44. Proyegiti Fundi yatwaraga Rusenyi-Itabire.

45. Karoli Rubayiza yatwaraga Ubudaha.

46. Yozefu Rutamu yatwaraga Bashumba.
Yustini Gashugi yatwaraga Buhanga-Ndara.

47. Krispini Kamali yatwaraga Umulera.

48. Selestini Mukarage yatwaraga Amayaga.

49. Faustini Gacinya yatwaraga Gihunya.

50. Deogratias Kaberuka yatwaraga Ndiza.

51. Teodori Muregancuro yatwaraga Ndorwa I Ouest.
Krizostomo Katabarwa yatwaraga Ndorwa II Est.

52. Medardi Kanubana yatwaraga Buganza-Nord.

53. Imisoto: bibwira ko uwaguye ivutu arivurwa no gucishwa mu misoto.

54. Gerardi Ruhorahoza yatwaraga Ubugesera.

55. Godifridi Butare yatwaraga Urukaryi.

56. Fideli Kataba yatwaraga Umubari.

57. Sitefano Rwigemera yatwaraga Urukiga.

58. Impumbu: bivuga abagore binywera amata gusa bakibagirwa gucunda.

59. Bavugaga ko Umuzungu uriye ingurube wenyine, atayitumiriye abo baturanye bose, ngo bamucaga, bakamuvana mu bandi.

ZA PROVINSI MURI TERITWARI KU MURONGO

Abatware tumaze kuvuga mu bisobanuro, ni abariho mu wa 1941-1942. Nyuma y'ubwo, Provinsi zimwe zagiye zomekwa ku zindi, kandi Abatware bamwe basimburwa n'abandi. Ni ukuvuga rero ko hagati ya 1943 na 1959 bitari bikimeze na gato nk'uko twabivuze. Muri twe hari benshi batamenye abo Batware twavuze, bakaba baramenye ahubwo abandi tutavuze.

Noneho rero dukurikiranye ayo mazina ku murongo muri buri Territwari, kuko ibingibi byose ari ibitekerezo by'u Rwanda rw'icyo gihe:

I. Teritwari ya Kigali.

1. Ubwanacyambwe: Mikayire Rwiyamirira.
2. Uburiza na Buganza-Sud: Rwubusisi.
3. Ubumbogo: Eduwaridi Rwampungu.
4. Ubugesera: Gerardi Ruhorahoza
5. Ubuganza-Est: Stanislasi Rutsinga.
6. Ubuganza-Nord: Medardi Kanubana.
7. Urukaryi: Godifridi Butare.

II. Teritwari ya Kibungo.

1. Igihunya: Faustini Gacinya.
2. Ubuganza: Fransisko Rwabutogo.
3. Ubuganza-Rweya: Stanislasi Kalisa.
4. Migongo: Antoni Kanyangira.
5. Mirenge: Simoni Nyiringondo.
6. Umubari: Fideli Kataka.

III. Teritwari ya Byumba.

1. Urukiga: Stefano Rwigemera.
2. Ububeruka: Tomasi Karyabwite.
3. Ubuyaga: Medardi Munyaneza.
4. Umutara: Gervazi Lyumugabe.
5. Ndorwa I Est: Krizistomo Katabarwa.
6. Ndorwa II Ouest: Teodori Muregancuro.

IV. Teritwari ya Ruhengeri.

1. Umulera: Krispini Kamali.
2. Ubugarura: Y. Berkimansi Rwabukumba.
3. Ubuhoma-Rwankeri: Y. Nepomuseni Rwamurindi.
4. Ubukamba-Ndorwa: Kwintiri Bisamaza.
5. Ubukonya: Kaniziyo Bisarinkumi.
6. Kibali-Buberuka: Epafroditi Kalima

V. Teritwari ya Gisenyi.

1. Ubugoyi: Godifridi Kamuzinzi.
2. Ubudaha: Karoli Rubayiza.
3. Ubushiru: Fransisko Nyangezi.
4. Ubwishaza: Rafaeri Serukenyinkware.
5. Akanage: Diyoniziyo Mbaraga.
6. Cyingogo: Wilibrordi Rwamuningi.

VI. Teritwari ya Nyanza.

1. Ubusanza-Nord: Mikayire Rutaremara.
2. Amarangara: Ladislasi Haguma.
3. Amayaga: Selestini Mukarage.
4. Ndiza: Deogratias Kaberuka.
5. Nduga: Atanazi Kanimba.
6. Nyantango: Deogratias Muterahejuru.
7. Rukma: Alfonsi Mfizi.
8. Bunyambiriri: Leonardi Birasa.
9. Kabagari: Paulo Nturo.

VII. Teritwari ya Astrida (Butare kuri ubu)

1. Mvejuru: Aloyizi Semutwa.
2. Buhanga-Ndara: Yustini Gashugi.
3. Bufundu: Semugeshi.
4. Busanza-Sud: Fransisko Nzaramba.
5. Buyenzi: Ludoviko Rwitsibagura.
6. Nyakare: Ildefonsi Mutembe.
7. Bashumba: Yozefu Rutamu.
8. Nyaruguru: Oswaldi Sendashonga.

VIII. Teritwari ya Cyangugu.

1. Impara: Yozefu Bideri.
2. Abiru: Leonidas Biniga.
3. Bukunzi-Busozo: Stefano Gitefana.
3. Icyesha: Y. Nepomuseni Ntaganda.
4. Rusenyi-Itabire: Proyegiti Fundi.

Murabona ko rero icyo igihe Teritwari ya Kibuye na Teritwari ya Gitarama zari zitararemwa. Abatware tutavuze ahangaha, abenshi mu Basomyi bakaba baramenye gusa abandi tutavuze, impamvu ni ukwo abatavuzwe bari bataragabirwa Ubutware mu myaka ya 1941-1942.



13/03/2009
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres