Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Irihozwe none rizavugwa ejo

Irihozwe none rizavugwa ejo

 

Umuvugo Padiri Kagame Alexis yahimbiye umwami Yuhi musinga

Umwami wimye none ni YUHI,

Izina risanzwe ni MUSINGA.

Ingoma yahawe ni ubukombe

Ntigikotanira iby'abandi,

 

Ubukuru bwayo buraheraheje,

Ibaye impangare nk'izuba

Iyo rikakamba ijuru ricyara,

Umunsi utyaye rikaba ihangu

 

Abami babimbuye umurishyo

Ni nk'izuba rya mu gitondo

Lirasa ryoroheje ubushyuhe

Ku gasusuruko rikazuyaza

 

Ryajya kwema rigana iheru

Aho mu mfundiko y'igisenge

Rigasagamba ijuru mu bwiza

Rikaba uziraho impiza.


Abasekuruza b'ingoma zindi

Baratsinze barema u Rwanda

Umurage warwo ntiwabahwema

Banga kumva ingabe iruhande.

 

Ibihugu bindi birabibumba

Umwaga wabo utura inkiko

Bagira Rurema wabibeteye

Irabahugukira irabayobora

 

Amaso yabo iyaha urusango

Ruvuta amahugu aza kubakeza

Amaboko yabo agaba ataneshwa

Imihigo yabo yitwa « icy'umwe »

 

Ibaha gutunganya iki gihugu,

Bagitegurira ingoma y'ubu.

Iherezo ibonye inkiko ziheze

Ingoma y'u Rwanda ari ubukombe

 

Irembuza abazungu I Burayi

Bazana amajyambere ahanitse

Yuhi bahangana amaze kwima

Idini ya Rurema yadukira aho.

 

Ibyawe biraruhije Musinga

Ntabwo uri umwami nk'abandi

Abakubimburiye ni kera

Bamaze kujya mu bitekerezo.

 

Ubavuze neza mu mico yabo

Ubagaye cyangwa amageso yandi

Abo bagabiye ntibakiturimo

Ntawe byateramo akantu.

 

Kabone Rwabugili uheruka

Abo yatesheje baragiye

Bamaze kuba mbarwa simbeshya

Nawe ubwo agiye kwibagirana

 

Naho abo wayakamiye bakuzi

Nibo badendeje mu gihugu.

Kubona kandi ko batubyaye

Imivumo niyo idutera ubwoba !

 

Nabakugaya kandi ni benshi

Uwakurata akagenderaho,

Mbona ko zamurya butahira

Azira gupfobya ingingo zabo

Ibyawe biragoye urabirora

Impande zose biraduhanda !

Ubimpe nubahuke kukubaza

Ngira inama uko nagenza

 

Ba so baguhaye ubwami,

Mbe nabaratiye ishyaka bose

Ninkugeraho mere nk'ikiragi !

 

Mbwira kurahirira Kalinga,

Ukuri gusanzwe kurushya abantu

Ukoraho ukumva ari nk'umunyonza

Ihame riryohera amatwi yacu

Niryo berekeje ku bandi.

 

Na hato utankeka uburyarya

Nsutse ku kirago ibyo ntekereza

Umenye ko ntazanywe no kukwinja

Ari ukugisha inama ibyo gusa.

 

Umuntu utangiye ibyo guhimba

Asanzwe ashira ubwoba urabizi

Ikiguri cy'amagambo dutinya

Haba ubwo anyaruka agakozamo agati.

 

Ngirango ntuyobewe ko hariho

Abahwihwisa bongorerana

Ngo igihe yimye Ingabe Kalinga

Bayitungamiye Mibambwe.

 

"Utazi irengero ry'amagambo

Ngo avuga ko umuyaga ari igaju "

Nta miziririzo nkurikije  njye :

Umwami n'uwumvwa n'igihugu

Apfa kuba ari umumhungu wa nyirarwo

Adataruwe I bwoko muhana.

Ntawe uvukana imbuto na buza,

Uko injiji ziyemeza icyo kinyoma.

 

Uretse jye ko ndi Umukirisitu

Si mbe nitaye kuri utwo

Nzi uko batora umwami nyirarwo

Kuva aho ninjiriye mu Bwiru

 

Ingoma watesheja Rutalindwa,

Sinkibyumva inkuru mbarirano,

Aho banyerekeye umuzi wabyo

Naretse kukugirira amakenga.

 

Sinshobora kubirondora

Kuko bandahije kubihisha

Kereka ingingo imwe niyo nduzi

Ishobora kwerurirwa rubanda

 

Ntabwo bazi ibyo ku Rucunshu

Ko byatangiye ingoma zindi

,Ko ari intambara y'akarande

Ihera kera kuri Mazimpaka

 

Ko kuva Cyilima giheruka

Abiru bagumya kuzibika

Yuhi Gahindiro akabigogora

Akabiha inzira ikwiriye kubiheza

 

Mutara Rwogera yabigeramo

Akima ari inganzwa inogereje

Agakosa mu izingiro ryabyo

Ari nyina ushegeye ibyaziraga !

 

Ko mu itanga rya Mutara uwo

Rwabugili yimitswe mu bice

Urwa Mibambwe rwo ku Rucunshu

Akarukirira ku kaburembe !

 

 

Simbivuga impuha ngo mpimbe

Abiru baracyariho bemshi

Nibo nabyumvanye mu mvaho

Ndatangara mbura undi mbwira.

 

Icyampa ngo rubanda rw'Umwami

Bareke kwikorera Ubwiru

Be kugira ijambo baterura

Ryerekeye Yuhi na Mibambwe !

Ko imiziririzo ya Kinyarwanda

Abiru aribo shingiro ryayo

Ingenzi muri bo iyo zibumbye.

Zikemeza kwica Mibambwe :

 

Usigara wibwira iki Muntu

Mu marangamutima iyo ugononwa

Wongorerana amazimwe ntazi

Ngo Yuhi yibiwe ingoma Atari we ?

 

Ijambo ryabyo ridasheshereje

Ndisabye Abiru ba Kalinga

Ryo kubavura urubwa baterwa

Dore aho bahishiye amabanga !

 

Umwami uzima siwe batora

Umugeni niwe ushakirwa Ubwami :

Ngaho muri nyina w'Ubwiru !

Umugabe mbere ni nyina w'Umwami !

 

Umugeni warongowe azacyima

Amara kubyarira ingoma abana

Ingabe bakayihereza umwe

U Rwanda akarugengana na nyina

 

Umugeni nk'uwo igihe yakenyutse,

Agasiga umwana akiri mututsi :

Nyuma ntiyimikanwa ubupfubyi,

Ahabwa nyina bamutsindiriye.

 

Nyamara Umugabekazi utowe

Ategekwa kuba atagifite umwana

Uturuka ku ngoma ,wakwima :

Baba batinya amarwanirize .

 

Kigeli yimitse Rutalindwa

Ateshwa mu Bakono amuha Umwega

Arenga itegeko abigungumitse

Ingero ari Cyilima na Ndabarasa.

 

Ashyiraho iyindi mbarutso ikabije !

Amutsindira umugore ubyaye

Uhetse umwana w'ingoma ikadibwe !

Abiru bishingami icyara

 

Nziko yatumye Umwiru w'ingenzi

Kubaza undi muhanga Bibenga

Rwogera yatoye atabara

Kuba mukuru w'ayo magambo.

 

Dore ko bene abo Banyamugogo

Batageraga iBwami na gato !

Rwabugili atuma iwe kumubaza


Ati " Uranshimisha ute Mibambwe ?"

Undi ati "Kigeli cya Mutara urite ,

Ubaye Kimari cya Rugenge

Umugore ucukije umutabazi,

Wimikiye iki Abami babiri :

 

Abiru babiroraga neza

Ko uwo mugore uhetse umuhungu

Utagira isano na Rutalindwa

Abaye inkeke y'amagomerane.

 

Bati :umugeni uhawe Kalinga

Agatsindirwa afite uwe mwana,

Atari we wibarutse Mibambwe,

Bitumye na Musinga aba Umwami !

 

Abagabo babiri ndetse na benshi,

Na mbere byarabonetse ,bibaho

Icyahugenzaga ntibisohoke

Ni ugushyira hamwe kw'Abiru.

 

Naho ubwo Rwabugili atabaye,

Yari yabazanyemo impagarara

Ashyira n'irubi intambara yabo

Navuze y'akarande mu bwime,

 

Ab'igice cyagushwaga hasi

N'uwo murage wabapfukiranye ,

Ushigaje kabazahaza uruhemu,

Ingoma ndwi ubariyemo Rutalindwa,

 

Bati "ubwo Rwabugili ahavuye

Nimucyo twikura mu kaga !

Asize aduhaye inzira itagoramye

Ubwo Ingabe ibangikanyije babiri !

 

Ni urubanza ruruse abantu

Nibaruburanishe imiheto

Mu magorane niko bisanzwe :

Imana niyo ikiza ku rugamba

 

Uwo yahitiyemo ingoma y'i Rwanda

Imuha kuganza abamwangirira

Akaba umugizi wacu rukumbi

Undi akaba yirabuye agacurikwe

 

Umunsi berera ku Kiyanja

Muhigirwa n'abandi babizi

Bati « Mibambwe bigire bwangu

Uvaneho uyu mwana Musinga .. »

 

Ati :reka byaba ari uguhemuka !

Ateze ate kwigera uwayibanje

Nibwo bamwishe dondi dondi ,

Bakamusongera ku Rucunshu

 

Ngaho ku Rucunshu mu Bwiru !

Abo ngaya si ababivuga impuha

Mpinyura ibanga ry'ababipfurika

Ngo baratinyirira igihango !

 

None nkwibarize Musinga

Ndagomye ntakurase ubutwari

Bw'uko wimuye Rutalindwa

Ukima Ingabe yabanje kwenda !

 

Karara , Burabyo na Baryinyonza

Sekarongoro,Nyamuheshera,Rangira

Muhigirwa n'abandi ndekeye aho ,

Kubishimaho birakwiye !

 

Kubiswa ku ngoma biri kera

Rwaka yimukiye Rujugira.

Na Rutalindwa gupfa si ngombwa

Aba yarakomye yombi ukarwima.

 

Ntibakarenganye na Rubanda !

Rwabugili yarimye amasinde,

Abo ku Rucushu barayatabira

Ni inzigo yabayemo ingaruka !

 

Si amarwanirize ya Kalinga

Yahekuye so ku rugamba

Niwe warimbuye imbaga abyaye

Umunsi w'inkota y'i Mbilima

Umwana utubaha uwamuhetse

Uvuna urugori nyina atamirije

Imana irindira ko acutsa

Ikazamwihora mu bwenge !

 

Turagushima iyo bakurata

Ko washyikirwaga n'abatindi !

Uvugwaho wa mugani w'Abami

Ko amatwi yabo ntawe anena

 

Maze se ngiye ntagaye na busa

Uko nabigenjereje inzira zose

Ntiwamveba ngo ndi indyarya ?

Burya wabaye igitangaza !

 

Nta mugabo wagushyigikira :

Wabona he uwubatse abyaye

Ushobora kwizirikwaho na nyina

Akiyumanganya aho wagejeje ?

 

Umugabo atura ubwe n'abagore be,

Nyina ntiyamuniga  n'inshuke

Ntiyamwigiraho n'inshege ,

Igeza gusenda n'abakazana !

 

Urugero waduhaye rw'imuhira

Uwarukurikiza wamuyobya 1

Kumvira ababyeyi muri ibyo

Ni ukurenguka biragoramye !

 

Baca umugani wundi ,Musinga !

"Agahuru uzasigaho amaraso

Ntukarenga udakomeretse ! "

Nyoko yakoreye so amarorerwa !

 

Ubonye ngo abazungu baraza

Bagira ngo mutegekane iki gihugu

Ukabananira ukanga kubumva,

Ari "Nkabyankurohe "ukugandisha  !

 

Ubuze uko umwikura ngo utegeke

Abiru bati "shyiraho undi mwami,

Umusore ushoboye ibya kizungu

Ugumye umusazanire Kalinga !

 

Nyirayuhi arabyica,urekere aho

Atinya kubisa Mutara wawe !

Kwanga kunywa si ibyo mugaya njye :

Irya gatanu rirabitubuza !

 

(Basomyi ntimurengwe n'ingingo :

Ni umuziro mu Bwiru kera :

Byari ngombwa ko umugore ahava,

Iyo ingabe ihawe umwuzukuru we )

 

Baseka ko yarimbuye u Rwanda

Nyuma akaryoherwa n'amagara ye ,

Umwicanyi uhemuwe n'ubugingo

Abigawe byageze aho kurigita !

 

Amaze kukwigiza Kamembe

Arahiyarura akujugunya Kongo !

Ngo "haba uwo mutekana amanyama,

Yabona ahiye akayagusigira ! "

 

Uwahungabanyije ingoma yawe,

Ni nyoko waguciyeho igihugu:

Amakuba yagushyize ika Waga,

Ni we rukumbi waguteye !

 

Usigeho kubishyira ku Bazungu

Bakoze ibikwiriye Kalinga :

Iyo bayikurekera tuba turi he ?

Mutara ko yayisanze imuhero !

 

Ingoma zizaza ni Yuhi zizi :

Niwe zizatarika mu rubuga !

Abazi imvaho tubyihoreye

Twaba tumuhanye by'igihemu.

 

Irihozwe none rizavugwa ejo

Ndayobora umugayo w'ubuvivi

Uwarwishigishiye naberwe

Yuhi dukwiye kumubabarira .

 

Kandi mwumvireko n'iyi ngingo

Basomyi mubitoze ab'imuhira :

Muri bo uwisuka mu butegetsi

Ishyerezo usanga byadogereye !

 

Umugore uzahira abo utwara,

Aberwa no gutura igikari

Avugana ituze n'abaja mu nzu,

Akikijwe n'incuke agaburira.

 

Naho umwe wasaguza amagambo

Urugo arubyagizamo impagarara

Amazimwe akarucamo umushikirano

Imbaga irutuye akayidogereza .

 

Ukurikije amagambo akubwira

Ntumurangarane ngo ahora,

Ashoza intambara zakuruhije

Aho kurusakazamo impundu

 

Alexis Kagame

 



21/12/2011
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres