Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Imyadukire y'Abazungu

IMYADUKIRE Y'ABAZUNGU

Cyahimbwe na Yozefu BIZURU w'i Rwamagana

Baje bambaye, bashaka kuza ino
Baturutse i Bulayi, bafunga isafari :
Bagiye gufunga, babanza imyambaro,
Bakora amakote, bayita imyambaro,
Barora amasanduku, bayita inkangara;
Bakora imikandara, bayita imyeko yabo;
Barora ibirato, babyita inkweto zabo :
Rutamu rw'umuzungu atekere!

Bareba imbunda, bazita imiheto,
Barora amasasu, bayita imyambi yabo;
Barora ibitoryi, babyita amabano;
Barora amabeti, bayita imitana;
Bashaka imbeneti, bazita inkota zabo nu :
Rutamu rw'umuzungu atekere.
Bareba amahembe, akaba amacumbi yabo;
Bashaka amatara, bayita imuri zabo;
Bareba imitaka, ikaba amasinde yabo nu :
Rutamu rw'umuzungu atekere. 

Barora igitanda, bacyita urutara;
Barora amagodora, bayita amasaso :
Barora uburingiti, babwita ibirago;
Bareba ibibiriti, babyita inshingo zabo nu :
Rutamu rw'umuzungu atekere!

Barora isahani, bazita imbehe zabo;
Barora isafuriya, bazita inkono zabo;
Bareba amacupa, bayita ibicuma;
Bareba amakopo, bayita inzuho zabo;
Barora amabirika, bayita ibyansi byabo nu :
Rutamu rw'umuzungu atekere.

Bareba ifaranga, baryita amahaho :
Baryatamo abiri, bayita amarumiya;
Barora amakuta, bayita amahaho;
Bayatamo abiri, aba amasenge nu;
Bakoranya imiringa, bashaka imikwege!
Bakoranya za nigi, bashaka za ngoro;
Bafunga imyunyu, bakoranya imyenda myinshi nu;
Rutamu rw'umuzungu yaje ubwo!

Baje mu ndege, bagenda hejuru,
Baza mu meli, bagenda mu mazi,
Baza mu mashuba bagenda ku butaka,
Baza amatandi, bagabana amashinga;
Bakwira amahugu, bagabana amayira;
Bakwira mu isi yose, ntibagira ubuhungiro :
Rutamu rw'umuzungu akabivuga :
Bacyiza Afrika, babanza Hindiya;
Baturuka Amerika, basubira Daresalamu;
Bahita iya Nerobe, bagenda Mambasa;
Baza iya Kenya, basubiza iya Mwanza;
Baza Bushoga, bagenda Bukira;
Baza i Bukedi, baturuka i Bunyoro;
Baza i Buganda, Buganda bwa Ntebe :
Rutamu rw'umuzungu ataha aho!

Baza aka Ntebe, baboneza i Kampala,
Bagenda iya Mbare, baboneza Maziba;
Na Tala-Mariya;
Baza mu Rwera, urwa Buganga;
Baza Bukaya, bashinga Bukagata :
Rutamu rw'umuzungu ataha aho!
Bwarakeye nu, baza mu Koka,
Baboneza Mutemura,
Bagenda muri Gako, bamanuka Burahi;
Basumira i Nyendo, baza Gitovu,
Ingambi yabo Masaka
Rutamu rw'umuzungu ataha aho.

Bwarakeye nu, baza Kayaza na Kabuhoko;
Baza Matare, bagenda gikondo
Na Kalisizo yo kwa Kagoro :
Baza Burinda, na Nshambya kwa Titi;
Baza Bukira, bataha Cyotera ya Rwamucyoli
Rutamu rw'umuzungu ataha aho!

Bwarakeye nu, baza Mitebili na Karunduma,
Baboneza Shange, bagenda Gakuta,
Baza Rukoma, baboneza Busimbi,
Bataha Tukura yo kwa Safari;
Rutamu rw'umuzungu ataha aho.

Bwarakeye nu, baza mu Rubaya
Baboneza Mugambazi, baza Urugunga;
Bagenda Gitara yo kwa Nyamutura,
Baza Akanyanja, inkambi yabo Cyaka :
Rutamu rw'umuzungu ataha aho.

Bwarakeye nu, bagenda Gitundu,
Baza mu ibuga, irya Gitengure :
Binjira ishyamba, baza mu Kagwa;
Baboneza Gishogo, baza Gishahu;
Bagenda Bugene, bataha Nyagahanga :
Kwa Rumanyika, umwana wa Ntare
Akaba Umunyambo rwerure :
Rutamu rw'umuzungu ataha aho.

Bwarakeye nu, bamanuka Rwandara
Bagenda Rwambara, baza Turudodo
Bagenda Rwiibicunshu, bagoboka Gafura;
Bagenda Urukari; bamanuka Bweranyange;
Baza Akameyu, bamanuka Buragara
Bagenda inyanja yose, inkambi Kageyo :
Rutamu rw'umuzungu ataha aho!

Bwarakeye nu, bagenda Kageyo
Baza mu Gatojo, baterera Mubali;
Bagenda Miganda, baza Gasarabwayi;
Baboneza Urwuya, urwa Migamba;
Baboneza Byizitiro, baza Nyakurazo;
Inkambi yabo Nyamiyaga :
Rutamu rw'umuzungu ataha aho!

Bwarakeye nu, bamanuka muri Nyabombe,
Baboneza mu Irasaniro, baza Myatano;
Baturuka Kayenzi, baza i Kanyinya;
Bambuka Intaruka, baza Mukarange;
Bakomeza mu Iragwe, baza i Kabare,
Bagenda iya Ntsinda, baza i Kalitutu;
Baboneza Nyarusange;
Bakomeza ku Kabuga, k'imbere y'Abatwa
Bataha i Rwamagana :
Rutamu rw'umuzungu ataha aho!

Batumiye Sharangabo, ngo atange amaposho
Ari amazimano;
Ngo ashake izikamwa, ashake izibagwa;
Ngo ashake abapagasi, bajyane ibintu bye;
Ngo ashake Nyempara, agende imbere ye,
Ngo amugeze i Nyarugenge :
Rutamu rw'umuzungu akahabona!

Bwarakeye nu, bagenda Uruhimbi, urwa Gishali;
Baza ku Gasi, bagenda aka Ndago,
Baza i Cyimbazi, baboneza Cyarukamba;
Baturuka i Ntunga, bagenda aka Musha;
Bakomeza mu Nkira, bagenda Runyinya;
Bakomeza i Nyabagaza;
Baza Ruhanga, bakomeza Mbandazi;
Baza muri Rugende, ingambi yabo i Kabuga :
Rutamu rw'umuzungu ataha aho!

Bwarakeye nu, bamanuka Gasogi,
Basubiza mu Rudashya;
Baza umurindi, bagenda aka Ndera;
Bakomeza icyanya cyose;
Baboneza Kanombe, baza Remera;
Bakomeza i Gishubi, baza Kimihurura;
Bagenda Agatoke, bataha i Nyarugenge :
Rutamu rw'umuzungu arubaka.



Alexis KAGAME. 1949. IYO WILIWE NTA RUNGU.
Kabgayi, Rwanda. pp.167 -174



05/09/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres