Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Orchestre les Fellows (Yewe mukobwa)

Yewe Mukobwa

 

Yewe mukobwa, ukuntu nagukunze

Icyari gisigaye ni uko twakibanira

 

            Wirangagije ibyo nagukoreye

Wikundira undi musore x2

 

Ese, igihe nabikubazaga ko wabihakanye,

Ukarahira ko utazigera ubikora

Ese ko utabintekerereje

nkishakira undi mukobwa

 

Yewe mukobwa, ukuntu wampemukiye

Nizera wowe buri gihe ko tuzabana iteka

 

Wirangagije icyo nagukoreye

Wikundira undi musore x2

           

                        Ese igihe nabikubazaga ko wabihakanye

                        Ukarahira ko utazigera ubikora

                        Ese ko utabintekerereje

                        Nkishakira undi mukobwa

 

Sinarota niyahura abakobwa ni benshi

 

Genda urabinkoza,

Urampemukiye, genda urabinkoze

Nzajya gushaka undi, genda urabinkoze

Ariko nzamubona bitinze, genda urabikoze (bis)


14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres