Orchestre Impala de Kigali
Ni Orchestre yacurangiye abanyarwanda indirimbo zadushimishije cyane kandi ifasha na leta gukangurira abaturage amajyambere. Umwihariko wayo ni uko ari orchestre yamaze iguhe kirekire itarashwanyuka nk'uko byagendekeraga izindi.
Harimo abahanga mu muzika wo muri icyo gihe, muri icyo gihugu bitwa, ba Soso Mado, To be Lando, Mimi larose, Maitre Lubangi, Pepe larose, Semu, n'abandi
Anita
Anita
Anita mukundwa......................
Anita wantwaye roho.............
Buri gihe turi kumwe
nibuka wa munsi wa mbere tukimenyana
umunsi imana iduhuza imitima chouchou
Ariko rero shenge, inkundabunwa z'ubu
Ndabona zishaka ko urukundo rwacu twifitiye
Rwakuzura ibizinga no kubana kwacu duteganya
Bikaba bitagishobotse Anita we
Anita nikundira shenge cyo ngwino twibanire
Anita nizera ntukifuze kumbabaza ndabigusabye
Ndetse nizeye ko amabwire ya rubanda
Atazatuma uhemukira umutima wagukunze x 2
..............
R/ Anita nkunda,
Wowe mumaranyota ngwino twibanire
Tunanire rubanda badashaka ko tubana
Niba hari abavuga, bareke bavuge
Nibabona ko bata igihe, bazagera aho bahore
R/