Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Ntugategere umugore ijosi

NTUGATEGERE UMUGORE IJOSI

 (Umuvugo w'umwami Yuhi Mazimpaka)

 

Ntugategere umugore ijosi

I Joma rya Nyirabicuba

Jye naragendeje mbona ibintu ibi :

Umugore ni intati, i Ta-mpunzi rya Bitabwa

N'abaguteye araborosa

Bwacya aho kwegura isuka ati «Nahinduwe» !

 

Umugore ni intati, ni interanyabantu :

Harya mukina agukinze ku mutima,

Wateba agatambuka, watabagara agatabaguza,

Wazabiranywa n'ibyago akajya gushaka.

 

Agatsinda agendana ingoma imbere ye,

Abiru bayihuraho imirishyo akabisangira imbere iyo !

Umugore nyiramwanjari mwapfubiranye,

Akora inkono ukwezi arembuza umwuko,

Yacinya ibikanda ugacisha make;

Yakebya aterera intakara mu gitango,

Ugapfa gutamira witotomba, ku mutima

Uti «Akari kera aho nzaguharika !»

 

Umugore nyamugore ni uri mu nzu umu;

Akazigama indyo n'indyamo,

Agasiga umugabo akanga umugayo.

Nyiramwiza uwo mwagoreranye,

Ahakura ashikamye yashikara akaguhereza,

Yakubitiraho n'ubulisho ukamushimira icyo.

 

Umugore utakumenye imvune imbere y'imbavu,

Imbabazi zo kumukunda zaba magingo ki ?

Ngo arakangisha impotore yakuye iwabo

Agukina imbere wihodokeye !

 

Wisaba igobe igondoza wisaba amahata

Warahawe amagana wa mugabo we !

Umugore si «mfitabiri» n'ihene irayagira !

Iyo ashise ururimi nk'urubanga mu rugo

Urarekera agasazira iwa se,

Yicuza ngo «Sebitana yatashye imuhana» !

 

Ntakamara ishavu nko kubyara

Akamara intimba kava mu muntu !

 

Source: http://www.dusabane.org/insigamigani.htm)



12/07/2010
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres