Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

YUBILE NZIZA

YUBIRE   NZIZA. 

(Umuvugo abana ba Dr Musafili Ildephose batuye ababyeyi babo)

Yubire nziza Data ndata

Yubire nziza Mama nkunda

Nkuye ubwatsi dore ibihembo

N'amashyi menshi aya y'urufaya

Mwumve impundu inshuro ibihumbi

By'iyi myaka mwaduhetse

By'iyi myaka mwadukunze

By'iyi myaka mwarubanyemo

Mirongwitanu isaga  utunsi.

Yubile nziza Dawe na Mawe

Amahoro atahe imitima yanyu.

 

Dawe,

Sinkunogereje  by' Abasizi

Ntabwo impano nk'iyo nyifite

Ba bahanga batamveba

Y'uko ntahanitse iyi nganzo

Akari ku mutima ni ko mbatura

Nywufunguye nywubamurikira

Ni ko mbireba kimwe n'abandi

Ndavuga abandi bana banyu.

None Dawe ndaje unyumve

Ngo nkuvuge wese ibi by' imvaho

Wowe mubyeyi waruse abandi.

 

 

Mama nguyu ntamvuguruza

Ntampishira  ngo azamvumbe

Gihamya ntanga ni iyi myaka

Mirongwitanu yo mu mubano

Yo mu rukundo yo mu rugwiro

Yo mu kubyara no mu guheka

Murayishoje kandi ikomeza

Hariho  n' abo itanu inanira.

Iyi  wowe na mama mukubye amacumi

Hose mwitwa Amacumu Acanye

Yubile nziza mfura z'Iwacu

Ababashyingiye ntibakiriyeho

Mwabahesheje ishema rwose

Ku bw'amagambo bahavugiye

Bakabaye mu ibi biroli

Bakabanyambikiye umudende

Murawukwiye umudendezo.

 

 

Ni wowe mbwira Dawe nkunda

Itanu icyenda ni bwo washimye

Unoza gahunda yo kurushinga

Mirongwitandatu  utera  igikumwe

Uti ' ndamwemeye ni we ubikwiye

Ni ko nabyumvise sinaliho

Kandi iyo mpaba nali kubisinyira.

 

 

 

Ni uko rero ngo umuha imbariro

Ndetse umushyiliraho  n' imiganda

Abana banyu uko mutubyara

Tugashisha twumva tutarurumba

Kuko wahahiye kudahomba

Kuko wahingiye kuduhaza

Mama ahunika ahataba imungu

We waduhetse ubutaduhemuza.

 

UWAMBAZISA ari na we songa

N' ibirezi bindi bimukurikira

KAMAGAJU na NDAMUKUNDA

UMULISA ndetse na NKUSI

MUKASAFALI n' UWIMANA

Ari bo MWIZERWA  ahebuza

Ndetse na KAYITESI utatse Ijabiro

Twese kandi intero ni  imwe

Yubire nziza  y' iyi myaka.

 

 

Nkubaze Data, Dawe nkunda

Wowe mubyeyi uza ku isonga

Wowe uzi benshi inararibonye

Hari na byinshi uzi ntabonye

Aliko mbwira jye mfite amatsiko,

Ntabwo ujya ubibona ko uhebuje?

 

Ko iyi si isaza isobanya cyane

Ndetse urukundo rukagwa imbusane

Ariko iwawe ukarwisegura

N' abahagenda bakarusanga

Si uko mama ari Mudasumbwa?

 

Nsubiza rwose ndakwinginze

Nawe ga bamuvuzeho cyane

Ngo uku mumureba  yari ihoho

Yarabahogoje abo mwanganaga

Bagera aho bemera ko ubasumba

Ubwo wabatwaraga ikibasumba

N'ubu kandi aracyahogoza.

 

Icyo ngushima singishibura

Simbishishikariye cyane

Simbishinjwa muri gacaca

Icyo ni icyaha utigeze untoza

Wandeze rwose undinda icyiru

Dore ko nawe wanga icyasha

Ukagira intambwe idatana na hato

Mugabo utibura mu matwara

Reka nguture rwa rukundo

Maze nkubwire nti ' kagire Mama '.

 

Mirongwitanu ishize isize ibikorwa

Byo birarenga Magana atanu

Mirongwitanu igiye kuza

Ndabona izaza ije guhebuza

Nk' uko wamye uri ubukombe

Amayira yose ugana ubukambwe

Mama azakubera  akabando

Yubire itaha byo si ibanga

N' amahanga azabahemba.

 

Yubire nziza mama nkunda

Ni nde wakurora se simbi

Ngo abure gusara ngo asamare

Nkaswe data wagize intego

Yo kugutunga ingoma ibihumbi?

 

Murezi utanga urugero rwiza

Wowe watureze wanga imihana

Ngo ejo tutitwa Imburagihana

Izo mpanuro twagize impamba

Ziduha impamvu yo kukurata.

 

Bitari n' impaka cyangwa impuha

Reba impande uko ushagawe

Reba abana bava ku bawe

Umva se impundu zivuga urwunge

Wowe Mwungeri udahara umwuga

Ngo uhebe intama zitwe intabwa.

 

Kukuba hafi ni uguhaha

Kutagutunga ni uguhomba

Uwa Nyogokuru w' imico myiza

Ngiri ituro ry' igihe cyose

Ndakubwiye nti ' Gira Data '.

 

Mutimawurugo uri Nyampinga

No mu butoya umutima wawe

Warezwe utera uta ku rukundo

Uzambabarire imirimo yawe

Nagutesheje nitetesha

N' amarira menshi ya buri munsi

Ariko ukampata  akabere

Ngo ntazabura  akabiri keza

N' ubu kandi n' iyi myaka

Ntabwo urambirwa kudutamika

Data azagukwe ubushyo bundi

Bihogo , Sine ndetse na Gaju

Inyambo zose zikamirwe iwacu

Mirongwitanu indi yisunike

Amata iwacu asaga uruhimbi

Dore  ayo mwakamye ni yo ndahiro

Yo yadukujije twanga imihana

Ngo ejo tutitwa Imburagihana

Kandi dufite urugero rwiza.

 

Yubire nziza bene kuturema.i.

 

                                                                Kamagaju Jeanne

                                                               Auteur Vénuste Mupenzi

 



27/12/2011
6 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres