Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Urutonde rw’Abami 3 mu Rwanda bamamaye guhiga abandi

Nkuko amateka y’Abami b’Abanyiginya abigaragaza, Kigeli I Mukobanya niwe Mwami wabimburiye gutegeka igihugu wenyine nta bigereka. Ariko hari Abami batatu bamamaye cyane by’ikirenga ku Ngoma Nyiginya.



Abo ni :

Ruganzu Ndoli “Cyambarantama, “Yuhi gahindiro “umutangatiro “ na Kigeli Rwabugili “Inkotanyi cyane “
Icyibanze cyari imihigo n’ubutwari ku rugamba

Ruganzu Ndoli

Ruganzu yari umwami w’Ikirangirire ku buryo mu maso ya Rubanda yakoraga ibitangaza nk’ibya Musa mu Misiri no mu Butayu bwa Sinayi.
Ibuye rya Bagege,ryo mu Gakenke ho mu cyahoze ari Komini Nyarutovu muri Ruhengeri (Ubu ni mu Karere ka Gakenke ) ngo ryararaga ribunga risenyagura amazu n’ibiti, maze umunsi umwe Ruganzu ararihagurukira arisekura ubuhiri aritegeka kutarenga umutaru, na n’ubu ntiryongeye kubungera no kurimbura ibintu.

Ikirenge cya Ruganzu,cyo mu mpinga ya Ruganda hafi y’Umurwa wa Ruganzu wari i Ruganda ho muri Komini Tare muri Kigali (ubu ni mu Karere ka Rulindo ) ari naho Ruganzu yimikiye Kalinga isimbura Rwoga Abanyabungo bari baranyaze u Rwanda. Icyo « Kirenge cyari ahantu h’ubuvumo,ari ibuye riteye burenge n’amano n’agatsinsino,rubanda ikacyitirira Ruganzu

Abakobwa bahanyuraga bahiraga ishinge bagasasira « Ikirenge cya Ruganzu » bagacyura ubuhoro.Abashinwa ubu bahanyujije kaburimbo i Ruganda,batabitse aho hantu bahemukira batyo abo bakonbwa n’Abakerarugendo
Ruganzu yari afite ingabo zitwa « IBISUMIZI »Wari umutwe w’ingabo ze, zari intwari zikabije kurwana,ku buryo Ruganzu yigaruriye amahugu abikesha Ibisumizi.

Dore Itonde ry’ibihugu bimwe na bimwe Ruganzu Ndoli yigaruriye :

- Ubuyabungo bwa Ntsibura Nyebuga wapfakaje u Rwanda ku ngoma ya Ndhiro Cyamatara .Intego ya Ruganzu yari iyo guhashya Ubunyabungo akabugusha ruhabo.Ahera ku mpugu z’umweya w’i Kivu uteganye n’Ijwi nyuma naryo ararinesha.

- Ruganzu arakomeza atera Nzira wa Muramira Umwami w’u Bugara wari waratabaye Nsibura atera Ndahiro ,nibwo amucuze inkumbi Abasizi bamuririmba bamwita Cyambara-Ntama,cyigaruriye u Bugara.

- Ruganzu ntiyagoheka yigarurira u Bunyambiriri bwa Gisurere cy’i Suti ho muri Komini Musange muri Superefegitura ya Kaduha (mu Karere ka Gisagara ) agerekaho n’u Bwanamukari bwo muri Butare ,yica Nyakarashi w’i Zivu ho muri Komini Shyanda( ubu ni mu Karere ka Gisagara ) yica na Mpandahande w’i Ruhande ahubatse Kaminuza nkuru y’u Rwanda ubu, arakomeza atera Nyaruzi Umwami w’i Burwi amutsinda mu Mukindo wa Makwaza ho muri Komini Kibayi (ubu ni mu Karere ka Gisagagara ) atsinda atyo Abarenge.

- Ruganzu ntiyanyurwa, yogoga imanga n’impinga z’u Rutsiro ,yigarurira u Bugoyi ,n’i Byahi n’ u Bwishya arenga Ibirunga yigarurira u Bufumbira bw’u Bugara ,ibyo bikaba ibigwi bya Ruganzu ,agatsinda izina niryo muntu !


Yuhi Gahindiro

Ingoma ya Gahindiro ikunda kuvugwa cyane kuko ariyo yabayemo amahoro kuruta izindi. Ngo ntawe Gahindiro yigeze yica ubuzima bwe bwose.

Rubanda igaragaza ayo mahoro y’ingoma ya Gahindiro, muri ibi bisakuzo :

1.Negetse umuzinga ku ngoma ya Gahindiro n’ubu nturinjirwa
2.Nashinze urukiramende ku ngoma ya Gahindiro,na n’ubu sindarugendera ngo ndusimbuke.

Ibi bisakuzo biratwereka ko ku ngoma ya Gahindiro abantu bari bamerewe neza bakikorera imirimo ntacyo bikanga, kandi bakanidagadura.
Ku ngoma ya Gahindiro i Gisaka cyari mu midugararo itewe n’amahari yabarwaniraga ingoma.Umurundi Rugeyo aza kubyivangamo yiyita igikomangoma Zigama wari waraguye i Bururndi bamurashe mu ijisho.Rugeyo nawe yari yarapfuye ijisho ariko arihisha mu mpuzu ,kugirango atamenyekana .

Ubwo ibikomangoma Ntamwete na barumuna be bamuhungira mu Rwanda.Gahindiro arabakira abatuza i Rubona rwa Matare ho muri Komini Bicumbi muri Kigali (ubu ni mu Karere ka Rwamagana )

I Gisaka Gahindiro arakibanira, gikurizaho kumwita « MUtangatiro » kuko uretse uwo mubano n’urwo rugwiro ,Gahindiro ntiyigeze atera i Gisaka nka ba Sekuru.

Kigeli Rwabugili

Kigeli IV Rwabugili yahoranaga ishyaka ry ‘imihigo, akamenya imirwano, akagira n’ubutwari ku rugamba. Ikivugo cye yari « INKOTANYI » Ibitero byinshi yagabye byakangaranyije amahanga

-Rwabugili amaze gushyira umurwa we Sakara ho mu Gisaka, « Rukurura » Ingabe y’ i Gisaka niho yanyazwe igambaniwe n’umutware Kabaka ka Kayagiro .Ubwo rero i Gisaka cyegukira u Rwanda burundu.

- Igitero cy’amazi: cyari kigamije gukangara i Ndorwa yari imaze kunyaga ubushyo bw’inka z’u Rwanda,muri zo zitwaga « Umuhozi ».Cyiswe igitero cy’amazi,ku mpamvuy’imvura y’urushyana yujuje imigezi igakuka ingabo zikabura aho zimenera.

- Igitero cy’i Bumpaka :hafi ya Rwicanzige cyari kibasiye gucogoza ubukubaganyi bw’Igikomangoma cyo mu Ndorwa ,cyiyitaga Rugaju ,cyahigiraga kuyogoza u Rwanda .Ubwo icyo gitero gitsemba Ndorwa kirayihashya mpaka Rwicanzige.

- Igitero cyo muri Lito :Ingabo z’u Rwanda zari zibasiye igikomangoma Nkoronko,zishinga ibirindiro ku nkiko y’u Burundi ,zitera Rugigana umutware wo mu-Lito rya Ngaragu h’i Bururndi ,byo kurengagiza.

- Igitero cyo mu Butembo :Iki gitero cyari icyo « Kumvisha » Muvunyi wa Kalinda ,Umwami w’u Buhunde wanyaze « Imisagara »yagishiye i Kmuronsi.

- Igitero cyo ku Ijwi :Ibitero byo ku Ijwi,byagabwaga mu mato y’indere aturira abantu 10,n’ay’inkuge aturira abarenze 20, « Icumbi » ikaba imisego begamira,cyangwa se intebe z’abasare bavugama .Iki gitero cyari kibasiye Kabego Umwami wo ku Ijwi wishwe na Rwanyonga rwa Mugabwambere.

- Igitero cya Gikore :Ho mu Kigezi hafi ya Kabare (hagengwa n’ Ubuganda ).Iki gitero cyahurujwe na Nyirimigabo ,kugirango yongere igihugu cy’Abagina .Ni nacyo cyazanye ubwoko bw’ibijumba biri mu Rwanda mbere yaho hari « Gafuma » gusa.

- Igitero cyo ku Buntubuzindu: Cyari kigamije kurwanya Byaterana Umwami w’u Bunayabungo wari utuye ku Buntubuzindu.Ubwo Abashi banesha igitero cy’Abanyarwabda cyari kigizwe n’imitwe ibiri gusa.Abacitse ku icumu bagobokwa n’umurishyo w’ingoma zasukiye ku Nteko zigakanga Abanyabungo bagasubira bakavunura.

- Igitero cyo ku Kanywiriri: Hafi ya Muzimu hari igishanga cy’urufunzo cyari inkambi y’ingabo z’Abanyabungo.Icyo gitero cyari kigamije kwihimura .Abanyarwanda barwana inkundura ,batwika urugerero rw’Abanyabungo ,ariko isayo ntiyatuma bafata Kanywiriri .Kigeli ategeka guhagarika imirwano ,ingabo zunamura icumu.

- Igitero cya 2 cyo ku Ijwi: Kigeli yari yarigaruriye Ijwi ryaramuyobotse ,Nkundiye waryo aza kurigandisha .Iki gitero cya Kabiri cyari kibasiye icyo kigande .Nkundiye amaze gushoberwa ingabo zimusatiriye aho yahungiye mu kirwa cy’i Shovu ,yiroha mu Kivu Ijwi rirayoboka.

- Igitero cy’i Bushubi :Kibogora Umwami w’i Bushubi amaze gutanga ,yasimbuwe na Nsoro.Rwabigimba umwe mu bavandimwe be atangiye kumurwanya,Nsoro yitabaza Kigeli Rwabugili.Kigeli aratabara,Rwabigimba araneshwa ahungira mu Bugufi bwari ubw’i Burundi muri ibyo bihe.

- Igitero cyo ku Kidogoro : Iki gitero cyagabwe na ahantu ho mu majyaruguru ya Bukavu ,ahagana mubya Karehe.Ubwo Byaterana yari amaze gutanga ,asimbuwe na Rutaganda wari ukiri muto.Umugabekazi Mugeni Gahwijima ariwe ugenga igihugu .Ubwo igitero cy’Abanyarwanda cyasaga n’igisonga Ubunyabungo bwari bumaze kuzahazwa n’amapfa.Muri icyo « Kibariro » mu Rwanda hatera Muryamo ,Ubushita n’Imvunja.

- Igitero cyo ku Rusozi :Icyo gitero cyo ku Rusozi ariyo Bukavu y’ubu,cyari kigamije gufata mpiri Rutaganda n’Umugabekazi Mugeni Gahwijima,kikanyaga Ingabe y’Ubunyabungo Karya-Mahugu,kugirango u Rwanda rwigarurire by’imvaho u Bunyabungo.Rutaganda na Nyina bari bahungiye ahantu ho muri Bishugi mu majyepfo y’Ubunyabungo,kwa Katabirurwa.Igitero cyica Katabirurwa,gifata mpiri Umugabekazi ,Rutaganda abagaragu be baramucikana.

- Igitero cy’Imigogo :Icyo gitero cyari kibasiye Ntare IV Rwamigereka Umwami w’i Nkole wari wanyaze Inyambo z’i Rwanda ,agatwika ingoro y’i Rutaraka hafi ya Nyagatare.Kigeli Rwabugili yari i Bunyabungo n’ingabo ze,nibwo avunuye atera i Nkole ,yigarurira umurwa Mbarara, Rwamigereka yari yahuze,amenesha Imigogo y’Abanyankole ,agarika ingogo,imbunda zabo zahindutse ibifuma.
Mu by’ukuri imigenzereze ya bariya Bami uko ari batatu,ni nk’urugero rusange rw’Ingoma Nyiginya,umuntu yavuga ko ari « Ingoma y’Ubwisanzure » burangwa na Ruganzu wigaruriye impugu nyinshi, «Ingoma y’ubugaragu » ,burangwa n’ituze rya Gahindiro wahatse nta ntugunda, « Ingoma y’umuheto » wari indanga-Ntego ya Rabugili wagamburuje inkiko z’ishyanga.Ayo akaba ariyo matwara rusange y’Ingoma Nyiginya yari ishingiye ku muzi w’ibanga ry’imiterekero.


Source: http://www.imirasire.com/amateka-n-umuco/article/urutonde-rw-abami-3-mu-rwanda-bamamaye-guhiga-abandi



10/01/2016
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres