Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Umutavu ucutse igicuku kinishye

UMUTAVU UCUTSE IGICUKU KINISHYE

Cyprien RUGAMBA

Ndumva impuruza irenga impinga,
Impini yaturutse impande zose,
Igumya guhorera mu mibande,
Imihana yose yayisabitse,
Ihasuka inkiko izira imiburo,
Ngo rwa ruzi rw’igisaga,
Ubu rwisenyuye mu mibande,
Rusiba ibymbu ruziba ibyanzu.

Ndumva n’umuyaga nyaruhuha
Wirasaze mo nyaruhinda,
Inkubi irabira mu bikombe
Igakoma aheguka mu micyamu,
Ikaza imponda ho inkuru ntazi.
Inkuba zirivuga ibicu byose,
Imirabyo inyuranya mo mu birere
Iracicikana ica amahendo
Yo kuducuza iducura ibyanzu.

Ibyambu byagumiye izikuka,
Izirusha izindi kuvuza ihembe,
Ntizishaka guca amahendo.
Zirata izindi kuri gahunda,
Zirazihindira aho zihunga,
Hamwe umuhengeri wiganje.

Wa musenyi wo mu nkuka
Ntugiseruka habe n’inkumbi.
Ntaho wabonera n’inkombe,
Amazi yihariye ibisiza,
Abazi koga ni ugusanza,
Imana yabarasana ho bwangu
Ikazabegura ahunamuka.
Abatitoje iby’iyo nkeke,
Bose barasoma nkeri cyane,
Iyo batazitswe n’inkengero,
Badasogongeye ku muvumba.

Agacu gatendetse mu kirere
Kagumirije guca amarenga,
Karahatamba gateshaguzwa,
Nk’akataye inzira gasanzwe
Kagira imbata iyo kadusura.
Ubu kantaye umutego mu nda,
Umutima urikora ndikanga,
Mbunga ngana intebe nditeka,
Uwo nateteshaga aranzonga,
Nzunga nsetagura ibirenge,
Mu rugo hose ndahazerera,
Nkuba amakoni nk’uwikanga
Intare imukubiye muri Rugege.

Nabikomeje kuzengerezwa,
Nsa n’umusinzi zihimuye
Umaze gusabwa mo na muzunga.
Ikirozi cyanzize mu gituza
Umutima uzongwa n’isereri,
Nseko y’urwera, sata iwutaha
Inkuru imuturuka ho irantonda.

Uri inyuma y’ijuru, juru ryanjye,
ijisho ntabwo rimenya aho uri
Iyo ryatambamiwe n’impinga
Ihashya ibirunga kurenga ibihu.

Jyewe ndose umutavu ucuka,
Igicuku kinishye gicumukuruza,
Gicura inkumbi icumu rihoga,
Imyambi ihorera nk’uruhuri,
Cyangwa umuyaga w’ishuheri.
Ndose inkota yikubanga,
Ndose ubuhiri bunembera
, Ndose umutavu uvuka bwangu.

Ngeze aho ndikora mu ntambwe,
Ngo nze nywurinde ubutabere,
Nsanga ntifite mu nteruro,
Ndicara ubutama ndabutunda;
Rimwe nditerera ku kiganza,
Amaganya ambera ibiganiro,
Ngumya gutongana imbere mu nda.

Nayitonganije na Rurema,
Yo yandengeje uyu mutaga
Itaracyura umutavu mu nzu,
Kandi izuba ryica ishashi,
Nkanswe inshakirwa kuzisumba
Ikigera mu nsi y’iyayibyaye.

Uwansunutsa nk’ahagusanga,
Nk’aho utereye uteze kuramya
Uwakurangira inzira isumba
Iyo kujya kwiroha mu rusuma.
Nagusanganirana ubwuzu,
Ugashira ubwambure ukizihirwa
, Ubwo wankenyera ntube inkeho,
Wanyitera ugatega neza,
Ibitugu byanze gusetsa iminsi,
Dore ko ishungana nk’ishaka
Ko tuba inshike z’inshiramaroro.

Uwagutereza mu birere
Ngo maze amarebe akunshyikirize.
Natega urugohe nkaguheka
Ngo ejo udahindagara ku mabuye,
Cyangwa ukishita ku mishubi
Abanzi bashinze mu mayira.
Nagutekerereza ibyiza
Ibyago byenda bikarorera.
Nagusiga iminwe y’impumdu
Iminwa igahunda imivugo hose.
Nagusingiza rikarenga,
Ijoro rikeya nkiguha inkindi
Y’ubasumbye uwo nsanzwe mbona.

Sinkurota urahira cyane
Ko icyo cyaha bahamya ababisha
Uzira kucyumva uretse kucyiga,
Nkanswe yenda kucyigana;
Ko mu butoya umutima wawe
Warezwe utera uta ku rukundo.
Sinkurota uri mu miyonga,
Umuyaga usanza umusatsi wawe,
Wegamiye ibuye ry’umukomba
Ryimye inkongi urukoba rwaryo.

Sinkurota uririra hirya
Mu nsi y’igiti cy’umubirizi
Ibi by’abakobwa bihishira
Ngo ababashunga batishima,
Babona ukuntu ishavu ribica.

Sinkurota urora mu cyoko,
Ugira ngo cyezamitima cyawe
Yaza ari inkuba y’amarere,
Abanzi ukabata mu nkubara
Ngo ubone inkunga yo kumusanga.
Sinkurota uranga impinga,
Impini yaciye igikuba hepfo
Ngo nibatange Musaninyange,
Nk’aho wigeze uba inyamaswa
Yo gukskubwa mu mu muhigo!

Mana ihanga abahunze umucyo,
Igituma utererana abo utoye,
Ukabata mu ngeri y’ikirenga,
Utaretse byibura ngo ruhokwe
Bavogere bace umuvumba!

Reba rembo riseka neza,
Imbere ritatse urusaro cyane,
Inyuma ritembwa ho n’amasimbi,
Narigutuye ryisukuye
Kuko musigiye mu buranga.
Mbwrra icyatumye urita hirya
Nturihingutse ngo ndirebe
Turamye twembi inzira iduhuje!
Mbwira icyatumye ucurika ingohe
Ari mu rugomba amaboko yawe!
Mpa igihumurizo se ahubwo,
Uti : Ari mu cyambu cyomokera ino!

Niba ushaka kumpuzenza,
Ngo uzantunguze impuhwe zawe,
Zimpe none ndamye iyo neza,
Uzaba untunguza indi migambi.
Wibitinza ngitaka cyane,
Ejo ntiterera mu rusuma
Nabuze isimbi wandasaze.

Aho uri hose muhoza mwiza,
Ahubwo mpoze ibyo wampaye,
Ngo ujye umuhorana ari mu ruhando,
Kuko uruhanga rwe rugukwiye,
Rutarota rurora ahandi
Hatari mu ndiri y’urukundo.
Iyi nkongoro ntayicuke,
Nayimucenjemo bushumba
Nawe ubwe arerura ati : ndashimye.

Cyprien RUGAMBA
AMIBUKIRO. 1984. Institut National de Recherche Scientifique. Butare, Rwanda. pp.91-101



05/09/2010
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres