Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Umunyamerwe

Umunyamerwe


Ni Ruhaya rw'isekurume
Rwa murarika icyanwa
Iyo yarase igihembe
Udusekurume turayihunga.
Igira ibihembe bireba inyuma

Ikagira ubwanwa irarika iteka
Igira umugara wo ku mugongo
Ikawushinga iri ku rugamba.
Igira imihore myiza cyane
Ikaba itungo ryo mu batindi.

Iyo bayikuyeho uruhu rwayo
Abenshi muri bo baravugishwa.
Iyumvire nawe uyu munyabugoyi
Ngo aravugishwa abonye igaramye.
Yarazindutse ajya gusura

Se w'umugore we mu Rugerero
Agezeyo asanga barayibaga
Inyama ngizo hirya hino
Baragabagabana biracika
Abana benshi barabya indimi.

Aramwenyura akorora buhoro
Arasuhuza barikiriza
Bamuha icyicaro araruhuka
N'agatabi aratumagura
Umukuzo uraza yica inyota.

Akebuka hirya aho bazigabana
Amazi menshi amwuzura akanwa
Akabona imbugita ziraca ibintu.
Hashize umwanya uyu uringaniye
Nyina w'umugore we ajya mu kirambi

Avugira mu gutwi kwa Ruhabuka
Ari we mugabo we akunda cyane
Ati: " Murarebe uko mumugenza
Uriya mwana w'umunyarwanda."
Wa muhungu bimujya mu gutwi

Yirya icyara abyinisha intebe
Arasukuma gukoma yombi
Amasoni aranga abura uko agenza
Aragahuruka ajya ku irembo
Arinanura agaruka mu rugo.

Igihe cyo gutaha kiba kiraje
Agaseke keza barakamanura
Inyama munani ziragasaga
Bamuha umwana wo kumutwaza
Izo mbonekarimwe z'iyo mfizi

Imisozi itanu barayirenga
Uwa gatandatu barasohora
Abwira umwana asubira iwabo.
Abwira ab'iwe icyo mu gasero
Avuga amateshwa atagira uko angana,

Aravugishwa bishyira kera,
Ati:" Nageze iwanyu munsi y'uruhu
Nsanga iseseme barayibaga,
Ubwo isekurume iba iranteruye
No ku kinyama cy'inzu ngo pi !

Ngo nyikubite amazi
Amaso yuzura akanwa.
Bampa umukuzo ndawicarira.
None rero mugore wanjye
Mpa iyo mbugita nzicanirize

Umpe n'isafuriya niyicarire
Shyushya amazi yo kuzirisha
Ushake n'ubugali bwo kuziteka
Umpe n'ikinono kivamo isosi."
Nyirakanaka ngo abite mu gitwi

Araseka cyane ibi byimazeyo
Afatwa n'impumu arakumbagara
Abira ibyuya yara amaboko
Hashize umwanya arahembuka
Ariruhutsa aratangara,

Ati:" Erega Ruhaya yari inkozeho!"
Ni isekurume ntisebanya
Kereka utazi uburyo inurira
Ni we uyisebya ibi by'abasenzi.


Wanditswe na NYAMURINDA



19/02/2008
5 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres