Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Orchestre SORA ( Ku gasozi ka Rusororo)

Ku gasozi


Ku gasozi keza ka Rusororo

Nahabonye ibintu byiza cyane

Ariko ntacyanshimishije

Nk'umwana nahabonye

 

Navuye i Kigali nitemberera

Nyura i Kanombe hamwe na Bwera

Ngera ku gasozi keza cyane

Kitwa Rusororo

 

Uwo mwana nabonye i Rusororo

Ni umwana mwiza w'ubwiza buringaniye

Indoro ye n'inseko ye nziza cyane

Igirwa na bacye kuri iyi si

 

Mwana mwiza nshuti yanjye nakunze

Komeza urukundo n'imico myiza

Na njye igihe cyose nzaba ndi kuri iyi si

Nta kizambuza kugukunda

 

           

Ku gasozi keza ka Rusororo

Nahabonye ibintu byiza cyane

Ariko ntacyanshimishije

Nk'umwana nahabonye

 

Nk'umwana nahabonye x3

 

                                   Orchestre Sora

 



14/07/2008
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres