Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Kagame Alexis

 

UMURUNGA W'IMINSI

 

 

Burya gusaza ni ugusahurwa

Kuko iyo tujya ni habi

Nariye iminsi ndayiyongeza

Nsigara nyitera inyoni ziguruka

None iranze iranyigabije

Iranyiganzuye yogapfusha

 

Cyo rero kibondo cyanjye

Igira hino nkurage intwaro

Nitwaje iki gihe cyose

Ibihe bibi byose  nkabyirenza

 

Uyitwaje azira kuneshwa

Utayitunze azira kuramba

Iyo ntwaro izirika iminsi

Nta yindi shahu ni umurimo

 

Iyo isi imaze kukurambirwa

Kuko ntacyo uba ukiyimariye

Imikaka y’iminsi irarindwa  Aaaa AAA

Mbese ye wakizera ute ubuzima bw’ejo

Udakoze ngo wiyuhe akuye

Ngo uyishake uyitege iminsi  iiiiii iiiiii

 

R/           Aho wenda,  x2

Aho wenda kibondo cyanjye

Aho wenda ntuzibuka yuko umurunga w’iminsi ari umurimo

Aho wenda,  x2

Aho wenda kibondo cyanjye

Aho wenda buto bwanjye

Aho wenda ntuzabyiruka

Niyo mpamvu itumye

Mbikubwiye nkwihanangirije

 

 

Ntugahaburwe n’ibyo hanze aha

Ibi bizanwa n’abagenzi

Ngo bigutware umutima wawe

Bikwibagize umurimo

Burya ga ni uko utabizi

Guterwa umutwe n’umwanda

Ntibitindana n’ubwo byizerwa

Ubundi kandi bihira bacye

 

R/

 

Uramenye  x3

Utazazira iyo mikaka

Ihirwa abagifite ubukaka

Cyane abo mu kigero cyawe  (bis)

 

R/

 


widgeo.net


27/10/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres