Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

INTIGANDA MU RWANDA

INTIGANDA MU RWANDA


Igisenge


Dukenyere dukeshe imihigo

Twinikize uruhwekereza

Ducurange urukerereza

Turirimbe intwari zo n’indacogora.


Umuvugo

Zesa imirera mu marembo ya Ruhondo

Ab’i Muhura na Gasabo

Bagataha i Kangomba na Mayunzwe

Umusumo wa Gihira na Muyanga

Bagasanga urwa Kabona na Buyanga

R/ Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda,  mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda intiganda.

 

Zata amajoro izo ndibori zikaneka

Ab’ibishegu bagashwara

Bakabandwa icyarimwe Nyabirungu

Izi manzi, zambariye kujijura

Kanyarwanda, niyambarire kujijuka

R/ Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda,  mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.

 

Zanga umugayo ga izo ntwari zikamasha

Ab’i Murambi bakarambya

Zigahunga za nyagwa amabandi

Abahashyi, ba Nyakizu na Nyakira

Baratuze, nibimakare bararinzwe

R/ Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda,  mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda intiganda.

 

Zamamarizwa ku Kirembo na Kirimbi

Ab’I Muhanga bati “ni uko”

Inyarwanda nnoneho zirahimbye

Imiryango, yereranye birahwitse

Muraberwe, musanganire urwo rugwiro

R/ Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda, mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.

 

Mwa bavunyi mwe turabizi murashoza

Abazi inamba ya rubanda

Barashima nta mpaka uwo murava

Umurego , wakomye urarambe

Murashinge mukungahaze iyo ntego

R/ Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda, mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda intiganda.

 

Padiri Gasipari MUDASHIMWA



04/05/2014
3 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres