Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Indyoheshabirayi 5

UMUVUGO V
Urugendo rw'iyo Ngurube kuva i Nyanza kugera i Kabgayi: bakeka ko ari imvura; uwahoze mu Buganda yemeza ko ari itanki irwanishwa mu ntambara.

375 Intamati ihinda nk'inkuba zesa
Iya rwitonganya mu gituza
Ndate ingurube y'umunihiro
Mvuge ruhinda mihumeko,
Umunsi iyobera abari i Nyanza,


380 Ikamenya bose byabagoye,
Iza i Nduga yose bayiha induru,
Ahanini igihugu gitangara.
Ije mu Marangara biba ukundi:
Yungikiranije umunihiro,


385 Bayikanga kuba umuvumbi.
I Gihuma hose bava mu mirima,
Bagana mu ngo birukanka
Ngo batanyagirwa bagakonja.
Abaseminari ubwo mu mashuri


390 Bakaba bameshe mu gitondo,
Baka uruhusa bararuhabwa,
Rwo kwanurira imyenda mu nzu.
Babigira ariko batangara,
Kuko ihinda ubutaruhuka


395 Kandi ibyoko biseka hose.
Abaje kwiga mu misiyoni
Imitaka yabo barayibamba
Abandi birukira amabaraza,
Abenshi bugama ku mashuri.


400 Ababuze ibyicaro batinze,
Bakikinga nko ku ntusi
Cyangwa ibindi biti bigaye.
Abagira isinde barayitaha
Abanyamagote bayajya mu nda.


405 Abatabigendana barasuma,
No mu rutoke rubegereye,
Amakoma yarwo barayakonda
Ngo nishoka bayikingire
Ah'igihimba n'umutwe byombi.


410 Igihe bakiri muri izo mpuha,
I Shyogwe hamanuka abantu itimba
Amaso yerekeye umuhanda.
Abari i Kavumu na Kabgayi,
Ubwo barashiguka ari yo bareba.


415 Ariyamirira imva-buganda
Asoza impuha yahoze ahimba;
Ati: "Nimurebe ngiyo tanki,
Imwe nababwiraga ntimubyumve,
Iyo Abongereza barwanisha!


420 Sinshidikanya ni yo rwose,
Ingamba zayo narazirwanye!
Nuko ndebera kure yaho,
Wenda nasanga ari rwanjye!
Ntimwegere irimo amasasu!


425 Yaba yenda ije kunyenda.
Kuko ikunda abo yamenyereye:
Murankingire itandeba,
Ngumye nsemurire abatayizi.
Iyo ntirwana irakaba ukwo iri!


430 Irasa amabomboma ukayikunda,
Irasa imizinga ikica ibintu,
Irasa amasasu yo mu mbunda;
Irasa n'imyambi mwumve na mwe!"
Irekura nk'ine aho iri hariya,


435 Ikagwa i Buganda ahitwa SSingo,
Cyangwa ahandi hitwa Cyagwe,
Ikica nk'abo bo mu Buremezi.
Nuko mwigumiye mu by'ino
Naho ibyo bihugu ni iyo gihera,


440 Dore ko ari iyo riterwa inkingi!
Indaro zaho ntabakabirije,
Ku byumweru ugira umunani.
Urebe tanki ko ari icyago,
Iyo Abongereza bagira ni imwe:


445 Izira iya kabiri aho yabera!
Nyamara kandi ukwo imara abanzi!
Ntugatererwe iyo ntindi!
Igira Abadage ikica icyenda,
Uwa cumi wundi ikamukomeretsa,


450 Imyambi yabo bayiyirasa
Ikarora hirya igatomera,
Ari amageza yifite mu nda!
Si imbarirano murabiruzi.
Za mashuba izo ziyihomereye,


455 Ni izi ndege mujya mubwirwa,
Zimwe ziguruka iyo zibishatse!"
Abagore bose bagira imbabazi,
Bashika bikubitira ihururu,
Bashungera baremye inteko,


460 Ngo: "Ego mama iyo ni yo tanki!
Aho se batindi murayibonye!
Yego mama twayibonye
Yaratubwiye uwo Munyarwanda
Twe tumukekamo ibyo kubeshya,


465 None ngaha turabibonye!
Yayisobanuye ukwo yayize!
Ego mwana w'Abazigaba!
Yego mama iyo ni yo tanki!
Yego mama iyo ni yo tanki


470 Yego ngiyo, shenge ngiyo!"
Abagore bose barasizora,
Impuha zibagishiramo idogo.
Haguma yumvise aza kurora; (13)
Ukwo yagasanganiye icyo kintu


475 Ati: "Iyo si tanki barababeshya!
Ni iri tungo tuzi neza!
Tukarikunda aho se bagenzi!
Uwo mufa wayo iyo uwushyikiriye
Ukawivangira n'ibijumba


480 Cyangwa uminjiriye mu bindi!
Birakuryohera ukabitsemba,
Wagira inyota ukanywa ubutitsa
Ufite kinini agashyira ku munwa
Ngo yibihire atawumyora!


485 Mutangare mutegereye
Mutayikanga bikankoraho:
Iratembera igihugu cyayo!
Ntitukiyita ga ingurube burya:
Twayihaye izina ry'intore


490 Ryo kuba "Indyohesha-birayi."

 



20/02/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres