Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Indyoheshabirayi 1

UMUVUGO 1

Ingurube iyoborwa n'abashumba bo mu Ngeyo

Rutihunza inzarwe y'isayo,
Ingurube zahanitse imirizo,
Rwa muturaga ku bijumba,
Ni igikoroto cyo mu bikoko,


5 Igira ibikobokobo by'ubukombe,
Ikizihirwa isanga ibishanga,
Ikizimba aho inzarwe iganje
Ikahavurunga ijabo rikahava,
Ikahacundagura bitaravugwa,


10 Ikahavogereza ingurube nto,
Ikahatengagura cyane
Ngo iz'imicanda zihace,
Ikahacogoza ihaconshoma,
Ikahahindura amacamba,


15 Ikahavura kuba isayo,
Ikaharyama humutse,
Wayibyutsa ntibyumve;
Wayikoraho uyegereye,
Ikagusigaho icyondo,


20 Ikagukwiza icyagane;
Yakureba igitsure,
Ukirinda kuyicyura,
Aho ishakiye gutaha,
Ukayikurikira iyo nyumba,


25 Ukayireba uko yateruye;
Ukayikunda mu ngendo,
Ntijorwe mu ibondo,
Ukirinda aho yaciye,
Ko hanuka bibi cyane!


30 Wayireba itambuka,
Ukayirata kuba itungo
Wayikebukamo imihore,
Ukayihongera ibijumba.
Uko yatendeje izuru,


35 Ku iherezo ry'umutonzi,
Ni ko itengura ibivuvu;
Iyo rwarika-mavubi,
Ikabihoroba ikabihwanya,
Ikabivunja ikabivuruga.


40 Aho isohokeye ngo urebe,
Ukayikeka kuba imvuzo,
Ari ukwuzuraho ivu.
Ubwo iteye mu nyambo,
Z'Umutware w'Uruyange, (1)


45 Yinyuriye ku irembo,
Bikanga rwabwiga! (2)
Ingeyo zose zirakubana, (3)
N'abashumba barabyuka,
Barahamuka, barahuruza;


50 Imyinjiro yo ikaba itanu: (4)
Bayihimbyamo amakome!
Ubwo ibiruru birahanika,
Inzamururo zirahoga! (5)
Uwarusazanye muri bo,


55 Yirata kuyitsirika,
Amagambo arayacurika,
Ayibwira amateshwa!
Ngo "Umurizo urawushyire irya,
Na yo amaso uyampange!


60 Wikwigira hirya:
Gumya usange ibiraro!
Mu buryamo nihakonje,
Mu ijanja nihashyuhe!
Ntutinde mu igenda


65 Gira uguruke ay'intashya!"
Avugishwa ijoro ryose!
Ngo burakeye barareba
Iyo ntamati ibugarije:
Yegereye imyugariro


70 Iraharyama harazibama.
Bayitura izimano
Umutware yohereje:
Icyo gitebo cy'ibijumba,
Ngo ikirabukwe ku rukinga, (6)


75 Iragisanga igihugiraho,
Buguruye ziraturuka!
Umutware w'Uruyange (7)
Yemera ko mu nyambo,
Z'Umwami nyiri u Rwanda


80 Bayirabukira ibitebo
Bakayoboka ikabatwara
"Indyohesha-birayi!"

 




20/02/2008
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres