Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Buhigiro Jacques (Agahinda karakanyagwa)

Agahinda karakanyagwa

 

  1. Agahinda karakanyagwa, Kakuguguna nk'imanika
    Ukamanuka ahadacuramye

 

  1. Ukazunga muzunga, Ukazinga inkoba z'innyo

 

  1. Aho wicaye hose, ugasanga nta mwanya

 

  1. Ukarwara umwiryane ukangana na rubanda

 

  1. Kizilika ku mutima, Ugatinya abo ukunda

 

  1. Ugatinya abo ukunda, Ugakunda ibigukenya

 

  1. Aho wicaye hose ugasanga nta mwanya

 

  1. Wirambika iwawe ibilyi bikajagata

 

  1. Ukayoberwa aho waraye ugashiguka ukalirara

 

  1. Agatotsi kakwenda ukarota wimanika

 

  1. Ukarota wimanika cyangwa se wihamba

 

  1. Kakurya nk'umufunzo ukifuza icyagukenya

 

  1. Karanuka ukumva uhuzwe imibereho yawe

 

  1. N'umubano mu bantu

 

  1. Kaguseregeta, wakora kagahunga

 

  1. Ukimukira mu kirambi ,  ibyishimo bikaligita

 

  1. Wiyambaza iza kera ziti: "iby'ubu si ibyacu

 

  1. Urasange misiyoni, twe agahinda ntitugakiza

 

  1. Uzitonde uperereze wizere umukiza"

 

  1. Ukabungira abavuzi bati : "iyo ndwara ntituyizi"

 

  1. Ugakimirana wakiranye,  ukimyiza imoso utaha

 

  1. Kaguteruza ibidashoboka, ugahirika ibiteguka

 

  1. Agahinda karakanyagwa, karakanyagwa karagahera

 

Par Jacques Buhigiro



14/07/2008
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres